× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakirisito basangije Yesu abayoboke ba satani mu giterane cya satani kinini mu mateka, 100 barakizwa

Category: Ministry  »  May 2023 »  KEFA Jacques

Abakirisito basangije Yesu abayoboke ba satani mu giterane cya satani kinini mu mateka, 100 barakizwa

Abakirisitu baturutse hirya no hino muri Amerika binjiye muri Satanic Temple urusengero rwa Satani i Boston, aho bahuye kandi bibonera abahakanyi ndetse n’abayoboke ba satani ku cyemejwe ko ari “igiterane kinini cya satani mu mateka”

Iki giterane cyiswe SatanCon 2023 cyabereye mu mujyi wa Boston ku ya 28-30 Mata 2023, gifite insanganyamatsiko igira iti “Hexennacht i Boston,” imvugo y’Ikidage isobanura “Ijoro ry’Abapfumu i Boston.”

Umuvugabutumwa Sean Feucht yasangije videwo yavuye muri ibyo birori ku rubuga rwa Twitter ku cyumweru, yerekanaga umwe mu bari bitabiriye SatanCon kuri stage akuramo impapuro zo muri Bibiliya.

Yongeyeho ko bamwe mu bakristu bakoranaga n’abo bayoboke rwihishwa, muri ibyo birori bavuze ko abantu bagera ku 100 bafashe icyemezo cyo gukurikira Yesu Kristo.

Lynn MacAskill, umwe mu bayobozi ba Intercessors for America (IFA), yari mu bakristu bari muri ibyo birori. Yatangarije The Christian Post, ati: "Nubwo rwose abakristo bari aho bari kandi bakivanga n’abitabiriye SatanCon, ntitwigeze twumva agakiza na kamwe mu bari bahari."

MacAskill yabwiye CP ati: "Icyakora, twabwiwe ko Revive Boston na YWAM abavugabutumwa babwirije agakiza 98 ndetse nibura 15 bahise bafata umwanzuro wo gukurikira Uwiteka mu bantu basanzwe mu gihe cy’ivugabutumwa ryabereye mu muhanda."

Mu kwiregura kwa Feucht, MacAskill yavuze ko inkuru "zavugaga ibihabanye", ariko yari afite ukuri ko n’abakristo bari bitabiriye SatanCon.

Yongeyeho ati: "Abakirisitu benshi bo mu matsinda menshi babwirije abitabiriye SatanCon nubwo hamwe n’inkuru zikomeye zibizera, bityo rero imbuto zarabibwe rwose".

Ati: "Mu by’ukuri Imana yabanye natwe. Buri wese yari afite amahoro n’ikinyabupfura, kandi twumvaga Imana yaduhaye imirimo yihariye yo gusenga, cyane cyane ku cyumweru, yari ikomeye. ”

MacAskill yongeyeho ati: “Hariho amahirwe menshi yo kugaragariza ineza n’urukundo abitabiriye satancon izina rya Yesu.” Mbere yo kujya muri ibyo birori, abakristu baturutse hirya no hino muri Amerika basengeye abakristo bazitabira ibyo birori.

Yakomeje agira ati: "Benshi muri bo bari bararerewe mu bakristo kandi barababajwe cyangwa bakandamizwa n’itorero, ndatekereza rero ko ari cyo kintu twe nk’Umubiri wa Kristo dukeneye kwigiraho kugira ngo tutirukana abantu munzira yo kumenya Yesu".

Ati: “Abavugabutumwa benshi bambwiye ko nubwo barwanyaga Itorero, benshi muri bo baramwenyuye cyangwa amaso yabo yoroshye cyangwa barira amarira igihe bumvaga izina rya Yesu kandi ko abakunda.”

Urusengero rwa satani rwagiye mu makimbirane atandukanye n’umujyi wa Boston watangiye mbere yuko Wu aba Mayor w’’umujyi. Mu 2021, iryo tsinda ryatanze ikirego mu mujyi kubera ko ryangiwe icyifuzo cyo gutanga umukandida mu nama njyanama z’umujyi.

Abayoboke ba satani bari babukereye

Abakristo batamitse Yesu abayoboke ba satani

Bari bafite ibyapa biburira abantu ko Yesu agiye kugaruka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.