× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abagize CEP UR Huye bo mu ADEPR n’abandi babyifuzaga basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga

Category: Ministry  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abagize CEP UR Huye bo mu ADEPR n'abandi babyifuzaga basoje amahugurwa y'ikoranabuhanga

Umuryango w’Abanyeshuri bo mu Itorero rya ADEPR bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, CEP UR Huye, n’abandi bo mu yandi matorero, amadini n’abatagira aho babarizwa babyifuzaga, basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga y’iminsi ibiri.

Aya mahugurwa y’ikoranabuhanga yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 5 kugera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2024. Ku wa Gatanu yatangiye saa Mbili n’igice agera saa Yine n’igice z’umugoroba. Ku wa Gatangdatu yatangiye saa Mbili mu gitondo arangira saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, ariko haciyemo akaruhuko kuva saa Sita kugera saa Munani.

Aya mahugurwa yaberaga muri Kaminuza ya Huye yatangwaga n’itsinda cyangwa sosiyeti ya Brave Tech yo mu Mugi wa Kigali isanzwe ikora ibikorwa bigendanye no gutanga serivise z’ikoranabuhanga, cyane cyane izigendanye n’imbuga nkoranyambaga na (websites), ikaba ari yo mpamvu n’aya mahugurwa yibandaga kukureba uko websites zikora n’uburyo zikoreshwamo, kwiga ku bijyanye na Photograph na Graphic Design.

Iyi sosiyeti ya Brave Tech yatangaga amahugurwa, yatangaga seritifika ku muntu witabiriye nibura 70 ku ijana mu gihe cy’amahugurwa. Aya mahugurwa yari agenewe by’umwihariko urwego rushinzwe amajwi, amashusho, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga rwa IDC rwo muri CEP, kuko n’ubundi basanzwe bafite YouTube channel CEP UR HUYE bacishaho ibyegeranyo by’amajwi n’ibiganiro by’amashusho byamamaza ubutumwa bwiza, bakagira na website ya www.cepurhuye.rw bacishaho inkuru zivuga ku Ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu bayitabiriye yayitangarije uko ubutumwa bwiza bugiye kurushaho kugera kure, dore ko ushobora gutekereza ko abo muri IDC ari bo bayagiriyemo inyungu zo ku bijyanye no kurushaho kunoza uburyo batangaza ubutumwa bwiza bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo agira ati: “Inyungu ya mbere ni uko byagutunga. Ikindi ni uburyo bwo kuvuga ubutumwa. Kuba twatumiye n’abandi batari muri CEP babyifuza, no kuba tudaheza bigira ubutumwa bwiza bitanga.”

Yakomeje agira ati: “Niba wize ibya Graphic Design, uko wakora agafoto, ushobora gushyiraho umurongo runaka. Ukabonye wagashyize kuri status yaba abonye ubutumwa bwiza. Ushobora no gukora ibyegeranyo cyangwa ukifata akavidewo kavuga iby’ubutumwa bwiza ukaba wagashyira kuri TikTok, ukabonye akabwumva.”

Ibi byose yabivugaga asobanura ingingo yari ahereyeho ivuga ko CEP cyangwa abavuga ubutumwa bwiza batari bo basigaye inyuma mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Yagize ati: “Muri iyi minsi turi muri monde ya Digital. Ikoranabuhanga ririganje, si ngombwa ko abakora ivugabutumwa dusigara inyuma. Kubera ko tutabasha kuzenguruka isi yose cyangwa se u Rwanda rwose tuvuga ubutumwa bwiza, abakoresha ikoranabuhanga buzabageraho niba bakoresha website cyangwa YouTube.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.