× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abagabo 10 batanze umusanzu uziguye muri Gospel bakayibera iteme! - Umwe yaratabarutse, undi ntabwo azwi

Category: Ministry  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Abagabo 10 batanze umusanzu uziguye muri Gospel bakayibera iteme! - Umwe yaratabarutse, undi ntabwo azwi

Nubwo urutonde rukiri rurerure mu igice cyacu cya mbere turazirikana imirimo Imana yagiye ikoresha abagaragu bayo. Aba bagabo bahagaze mu bihe bikomeye mu mvura no ku zuba.

Umwe muri aba abagabo yaratabarutse ndetse abandi nta n’agacu ko gucogora twabonye.

Birashoboka ko muri uru rugendo hagiye habamo amahwa ndetse n’ibihe by’ubutayu, ariko byagiye birangira umuhate wabo utanze umusaruro ntagereranwa.

Ni isuzuma twakoze nka Paradise.rw, ndetse bikaba binagaragara ku washaka kubibona muri rusange. Mu gusesengura ibyakozwe na bamwe muri aba bagabo, ibihamya byinshi bitwereka ko ari bo teme rikomeye rya Gospel Nyarwanda mu myaka 12 ishize duhereye mu 2010 kugeza ubu. Nubwo hari n’abagaragara mu bikorwa na mbere ya 2010 urutonde rwacu turukoze mu myaka 12 iheruka. 

1. Eric Mashukano Mugisha

Izina Eric Mashukano ntiwaritandukanya na kampani yitwa Moriah Entertainment abereye Umuyobozi Mukuru. Eric ni umukristo wa Zion Temple wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abahanzi batandukanye, abakomeye uyu munsi wa none n’abagerageza kuzamuka.

Yanagize uruhare rukomeye mu kubaka ’Brand’ zitandukanye muri Gospel. Mu gihe cy’ama CD, ama poster ku ma poto y’amashanyarazi no ku nkuta z’insengero n’ahandi, Eric ni umwe mu bantu bafashije cyane amahanzi abakorera ama Design (Cd covers & posters).

Tugarutse mu mitegurire y’ibitaramo, ntitwakwibagirwa bimwe mu bitaramo bikomeye byubatse amateka wasangaga Eric ari we watanze icyerekezo, inyigo ndetse agahuza ibikorwa byose kugeza magingo aya aracyabikora.

Yanabaye umwe mu bahagarariye inyungu za bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Richard Ngendahayo, Charles Kagame, Gaby Kamanzi n’abandi... N’ubu Moriah Entertainment iherutse gusinyisha bamwe mu bahanzi, imikorere yabo ikazibanda ku iterambere rya Muzika ndetse no kuzamuka mu buhanzi bwabo.

2. Pastor Disiré Habyarimana

Pastor Desiré Hababyarimana, ni umuvugabutumwa mpuzamahanga, ufite inshingano ndetse akanasengera muri ADEPR. Ni umugabo uzwiho kuvugira Imana ndetse agategura ibyigisho byuzuye ubwenge. Iyo uvuze Desiré, ntiwamutandukanya cyane na Minisiteri ye Agakiza.org.

Uyu mugabo ntawashidikanya ku musanzu ukomeye yatanze muri Gospel aho yakoze ivugabutumwa riciye mu ikoranabuhanga igihe u Rwanda rwaharaniraga kujya ku rundi rwego mu ikoranabuhanga. Pr. Desiré yahagararanye n’amatorero n’imiryango ndetse ashyigikira amwe mu matorero yazamukaga ubu yabaye amatorero akomeye.

Desiré yanatanze umusanzu ugaragara mu itangizwa rya International Chapel muri ADEPR cyane cyane muri ADEPR Shell. Ubu ni umuvugabutumwa mpuzamahanga, unafasha abantu kugera ku butaka bitagatifu Israel. Hejuru y’ibyo wongereho ko ari n’Umumisiyoneri aho yigeze gufungirwa mu Buhinde igihe gito ku kibuga cy’indege azira kwamamaza izina rya yesu Kristo.

3. Peter Ntigurirwa

Umugabo w’Imana wajijuye benshi mu isi y’ikoranabuhanga. Umwe watangiye bwa mbere itangazamakuru ryandikira kuri murandasi dore ko ikinyamakuru cye isange.com ari cyo cyaje mbere ya Igihe.com, Inyarwanda.com, Kigali Today n’ibindi.

Yabaye umujyanama mwiza wa bamwe mu bahanzi bakomeye uyu munsi wa none muri Gospel, ntiyabarebereraga inyungu ahubwo yabagiraga inama yabafasha gutera imbere mu muziki wabo.

Peter yabereye umugisha abahanzi batandukanye ndetse abajijura ku bijyanye n’isi yo kwandika kuri website (isange.com, guhaha.com) ndetse aba umwe mu batanze content mu biganiro Gospel ku maradio kuko nta kuganiro kitasomaga inkuru za isange.com.

Yagize n’uruhare rwo gushyigikira amatorero muri magazine ya Gospel ndetse anayobora ibikorwa byo gushimira abakozi b’Imana muri Sifa Rewards. Si abahanzi gusa ahubwo hari abanyamakuru batandukanye bari mu bakomeye uyu munsi bigiye ku birenge bye binyuze ku kinyamakuru cye, abo ni nka Peace Nicodem, Justin Belis, Neema Marie Jeanne, Sam Ngenda, Mupende N. Gedeon, Moses Niyonzima, Cyiza Theogene, Onesphore Dushimirimana, n’abandi.

6. Karasira Steven

Umunyamakuru uzwi na benshi kubera ijwi ryatanze umusaruro ukomeye byaba kuri Radiyo cyangwa mu kwamamaza ibitaramo n’ibiterane. Ni umugabo uzwiho gusabana, ukunda abantu ndetse wafashije benshi kuzamukira kuri Radiyo akoraho yitwa Umucyo Fm amazeho imyaka myinshi cyane. Azwiho kudaca ku ruhande ku cyo yemera n’umutima we wose.

Afite uburambe kandi yabaye uw’umumaro kuri benshi mu myaka yabanjirije iyi turimo.
Akunda gusesengura no gutanga inama ku bahanzi batandukanye kandi byatanze umusaruro kuri benshi. Uvuze aba Gospel Promoters bakomeye, ntiwamwibagirwa kuko yazamuye benshi mu bicu byaba mu biganiro cyangwa mu bitaramo kuko yanabaye MC muri byinshi mu bitaramo byabereye mu Rwanda.

7. Eddy Kamoso

Umukozi w’Imana wabaye umwe mu banyamakuru b’ibihe byose mu kiganiro kizwi na bose "Imbaraga mu Guhimbaza". Eddy Kamoso tumubonera mu bikorwa bikomeye cyane birimo gutumbagiza abahanzi bakomeye kuko ari mu bantu ba mbere bakundishije abanyarwanda indirimbo za Gospel ku ma Radio.

Bamwe mu bahanzi yafashije binyuze mu itangazamakuru bakomeye twavugamo Apostle Apolinaire Habonimana, Sowers, Alexis Dusabe, Mani Martin, Richard Nick Ngendahayo, Nelson Mucyo, Gaby Kamanzi, Tonzi, Gloria, Rehoboth, Willy Uwizeye, Inkonkomani (CBN) n’abandi.

Ikiganiro cye "Imbaraga mu guhimbaza" cyazamuye ibendera rikomeye rya Gospel. Eddy Kamoso yaje gukomereza uyu murimo no mu Burundi aho yahatangiriye ikiganiro "Inanga ya Dawidi" nacyo kimutumbagiza mu bicu cyane aza kuba umu promoter mpuzamahanga.

Magingo aya aracyakorera Imana kandi ni umugabo uhorana ibyishimo byo kubona abamukikije bajya kurundi rwego kubwuruhare yagize. Ari kumvikana kuri Radio na Televiziyo 10 mu kiganiro n’ubundi "Imbaraga mu guhimbaza" ndetse anakora kuri Izuba Tv.

8.Rev. Alain Numa

Ni umushumba ukorera umurimo muri Shiloh Prayer Mountain church akaba n’umwe mu nkingi za mwamba Gospel yubakiyeho. Ni umurwanashyaka ukomeye cyane mu bikorwa byose by’iterambere ry’ivugabutumwa, ibihabanye n’ibyo arazibukira.

Yabereye umugisha abahanzi benshi kuko we na Kampani akorera ya MTN Rwanda bahagararanye n’abaririmbyi benshi mu bitaramo ndetse no kugeza magingo aya aracyatera inkunga ikomeye ibitaramo bya Gospel. Azwiho kandi kuba ari umujyanama w’abahanzi batandukanye.

9. Kanyamibwa Patrick

Yakoze byinshi byagejeje Gospel ku iteme rikomeye. Ab’ubu ahari ntibamuzi kuko yatabarutse mu 2014 azize impanuka, Paradise.rw iri gukusanya bimwe mu bikorwa byaranze urugendo rwe muri Gospel uburyo yahetse bamwe, yitangira umurimo w’Imana kugeza ku mwuka we wa nyuma. (RIP).

10. Umugabo utazwi

Haracyari benshi bakitangira uyu murimo, ndetse bawukora ijoro n’amanywa muri abo harimo abavugatumwa, abahanzi, abahanuzi, abanyamakuru mu bisata byose. Uwo tutavuza muri uru rotonde si uko twibagiwe imbaraga ze ahubwo tuzakomeza gukora izindi ntonde mu nkuru zacu zikurikira.

Paradise.rw ibifurije noheri nziza n’umwaka mushya muhire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mwibagiwemo uruhare rwa Rene wa ibyishimo.com ndetse na Nkundimana wa Umucyo Radio

Cyanditswe na: Morgan   »   Kuwa 20/12/2022 09:48