Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda bose by’umwihariko ababuze ababo muri Jenosode yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bw’amashusho y’inyandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Apostle Dr. Gitwaza yagize ati:
Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC twifatanije n’abanyarwanda aho bari hose tuzirikana abacu batuvuyemo.
Kuri iyi nshuro ya 29 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo.
Imana igusange, ihumurize umutima ubabaye, ikwambike n’imbaraga. Dufatanye hamwe gushima Imana yaturinze iyi myaka yose itambutse.
Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo Uwiteka agukomeze. Wibuke ko dushobozwa byose na Kristo aduha imbaraga muri byose.
Komeza uhange Imana yawe amaso, haranira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hacu hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo tubigire intego y’ubuzima bwacu.
Mukomere, mukomeza kwiyubaka.
#Kwibuka29.
Amen Thanks our Appostle ndafashijwe