Mu nyigisho ze zikora ku mitima ya benshi, Pastor Julienne Kabanda ukunze kwibanda ku mugambi w’Imana ku buzima bw’umuntu, yabajije iki kibazo anagitangira igisubizo: "Ababyeyi bawe batarateretana wari uriho cyangwa ntiwari uriho?"
Pastor Julienne ntajya atana no kubwira abantu ko bahoze mu bitekerezo by’Imana na mbere y’uko bavuka. Ibi yabigarutseho mu iteraniro aho yabajije abari aho ati: "Ababyeyi bawe batarateretana wari uriho cyangwa ntiwari uriho?"
Mu gusubiza, abenshi babanje gukekeranya, ariko akomeza kubasaba gusubiza agendeye ku byanditswe. Yabibukije ko Imana ibategura mbere y’igihe, ati: "Mbere y’uko ubaho, wari mu mutima w’Imana. Imana iravuga iti: ’Uri mu nda nari nkuzi, icyo uzaba nari ngifite.’"
Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu bashumba bubashywe mu Rwanda. Azwiho ubutumwa buremamo abantu icyizere, cyane cyane abagore n’urubyiruko, akabafasha gusobanukirwa ko Imana yabatekerejeho mbere y’uko bavuka. Atanga inyigisho zishingiye ku mugambi w’Imana ku buzima bw’umuntu.
Mu buhamya bwe, akunda kuvuga ko yakiriye agakiza avuye mu kabyiniro, aho yari mu buzima butandukanye n’ibyo abayeho uyu munsi. Nyuma yo guhura n’Imana, yahisemo kuyikorera no kwamamaza inkuru nziza.
Mu 2018, Pastor Julienne yashinze Grace Room Ministries, minisiteri ifite icyicaro i Nyarutarama, nyuma yo kubona iyerekwa ry’abantu bababaye.
Iyi minisiteri ntiyibanda ku ivugabutumwa gusa, ahubwo inafasha urubyiruko kuva mu muhanda, ikarukangurira kwirinda ibiyobyabwenge no gutera inkunga abatishoboye.
Mu rugero yatanze mu nyigisho ze, yagarutse ku mugore yahuye na we mu nzu z’ubwiza, uyu mugore akamubwira ko umugabo we ahora amubwira amagambo amukomeretsa.
Yaramubwiye ati: "Uri mwiza." Uwo mugore yaciye bugufi, ararira, kuko yari amaze igihe yumva ari mubi bitewe n’amagambo yabwirwaga.
Pastor Julienne yagize ati: "Ni Imana yankoresheje yatumye mubwira ko ari mwiza. Ibi byose biza umuntu amaze kuvuka, agatangira urugendo. Imana ivuga ko igufite mu bitekerezo byayo."
Ibi bigaragaza ko ubutumwa bwe bwibanda ku gutanga ihumure, kwerekana ko umuntu afite agaciro imbere y’Imana, n’uko Imana ifite umugambi mwiza kuri buri wese.
Pastor Julienne arashishikariza abantu bose kwemera ko Imana ifite umugambi kuri bo, kandi ko ibyo Imana yavuze kuri bo biruta imyaka bafite, ibibazo banyuramo cyangwa amazina babita.
Ati: "Ibyo Imana yibwira kukugirira ni byiza, kandi yabivuze kera. Bikuruta ubukuru, bikuruta mu myaka."
Binyuze muri Grace Room Ministries n’inyigisho atanga, Pastor Julienne Kabanda akomeje gufata iya mbere mu kubwiriza Inkuru Nziza, gufasha urubyiruko no gukangurira abantu bose kumenya agaciro kabo imbere y’Imana.
Inyigisho za Julienne zibamo isanamitima