× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AERA Ministries ikomeje guhindura ubuzima bw’abakobwa binyuze mu myuga n’ijambo ry’Imana

Category: Ministry  »  4 weeks ago »  Our Reporter

AERA Ministries ikomeje guhindura ubuzima bw'abakobwa binyuze mu myuga n'ijambo ry'Imana

AERA Ministries yahaye impamyabumenyi abahoze ari indangamirwa n’abatewe inda zitateguwe bigishijwe kudoda n’uyu muryango w’ubugiraneza, akaba ari igikorwa cyashimishije benshi by’umwihariko abahuguwe bakanahabwa ubufasha na AERA Ministries.

Mu gihe benshi babona ku mihanda abakobwa batagira kivurira, bamwe babayemo indangamirwa, abandi barerera ku gasozi nyuma yo guterwa inda zitateguwe, hari abakibuka ko n’abo bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ni muri urwo rwego AERA Ministries, umuryango w’ivugabutumwa uharanira guhumuriza no gusubiza icyubahiro abagore n’abakobwa banyuze mu buzima bugoye, watanze impamyabumenyi ku banyeshuri bigishijwe umwuga w’ubudozi.

Ibi byabaye kuri tariki ya 9 Gicurasi 2025 ku Itorero ry’Aba Baptiste i Kacyiru, mu muhango witabiriwe n’inzego za Leta, amatorero, abafatanyabikorwa, n’abaturage.

Ubutumwa buhindura ubuzima

Pastor Marie Chantal Uwanyirigira, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa AERA Ministries, yavuze ko batekereje aya mahugurwa nyuma yo kubona ukuntu abakobwa benshi bashora mu ngeso mbi cyangwa bagaterwa inda bakiri bato, bagasigara birirwa mu mihanda, babuze icyerekezo.

Yavze ko babanje kubabwira ijambo ry’Imana, babamenyesha ko bafite agaciro. Hanyuma babigisha umwuga. Ibi byose biri mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busobanutse.

Abo bigishijwe ni abakobwa n’abagore baturutse mu buzima butoroshye: abahoze mu buzererezi, ababyaye inda zitateganyijwe, ndetse n’abahoze mu biyobyabwenge.

“Nari indangamirwa, none mfite icyerekezo” - Munezero, umwe mu bahawe impamyabumenyi, yahagurutse imbere y’abari aho avuga atuje ariko amagambo ye yuzuye imbaraga:

“Nahoze ndi indangamirwa yo ku muhanda. Nahuriye na Mama Pasiteri Marie Chantal, aranyigisha Ijambo ry’Imana ndakizwa. Nyuma banyigishije kudoda, none mfite imashini yanjye. Nditeguye kwiteza imbere.” Aya magambo ye yakomye ku mitima ya benshi bari aho, bamwe bagahishura amarira.

Si ubumenyi gusa, ni ihumure

Madame Anne, mwarimu wabigishije kudoda, yagaragaje ko aba banyeshuri batamupfushije ubusa ibyo yabigishije. Ati: “Abo twatoje twarabakundaga, ntitwababonye nk’abantu ‘bo hasi’, ahubwo twababonagamo ubushobozi n’impano. Ibyo bize bizabatunga.”

Aba bigishijwe ku ikubitiro bari 20, muri iki cyiciro hiyongereyeho 10, bose hamwe baragenda bubakirwa ubushobozi bwo gukora no kwihangira imirimo.

Gufasha si amafaranga menshi, ni umutima

Pastor Marie Chantal yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kwitabwaho na benshi. Yagize ati “Ufasha si ufite ibya mirenge, ni ufite umutima. AERA Ministries dufite gahunda yo kujya no mu bigo ngororamuco gukora ivugabutumwa. Turifuza kugeza ubutumwa bwiza aho hose hari ukeneye icyizere.”

Yanasabye abari aho ko bafasha kwambika abana 4,000 inkweto za Boda Boda, kugira ngo babashe kujya ku ishuri cyangwa mu myuga bafite icyizere, atari urukoma ku birenge.

Pastor Eugene wo mu Itorero Angilikani Kacyiru, uyobora umuryango OEPESD, yavuze ko bahisemo gufatanya na AERA Ministries kuko basangiye umutima wo gufasha. Ati:

“Turashimira AERA Ministries. Izi mashini ebyiri zahawe abanyeshuri bazikoresheje, ni twe twazitanze. Twiteguye gukomeza gufatanya nabo.”

Umwanzuro: Umuhanda si iherezo, Yesu ni inzira

AERA Ministries, binyuze muri Pastor Marie Chantal, yerekanye ko ubuzima bwo mu muhanda atari iherezo, ko umuntu wese afite amahirwe yo guhinduka. Abakobwa n’abagore barakijijwe, barahugurwa, barahinduka. Inkuru z’aba banyeshuri ni indirimbo nshya y’icyizere: Nari indangamirwa, none mfite icyerekezo.

AERA Ministries yahaye impamyabumenyi abahoze ari indangamirwa n’abatewe inda zitateguwe bigishijwe kudoda

Pastor Marie Chantal Uwanyirigira, washinze akanayobora AERA Ministries

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.