× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR: Abashumba ba Paruwase zose 143 bari mu mahugurwa y’iminsi 4 agamije kobongerera ubushobozi

Category: Ministry  »  September 2023 »  Our Reporter

ADEPR: Abashumba ba Paruwase zose 143 bari mu mahugurwa y'iminsi 4 agamije kobongerera ubushobozi

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abakozi b’Imana, ADEPR iri guhugura abashumba b’amaparuwase yose yo muri iri Torero.

Ni amahugurwa y’iminsi ine ari kbera i Kigali muri Dove Hotel, akaba yaratangijwe kuwa Kabiri tariki 06 Nzeri 2023. Agamije kongerera ubushobozi Abakozi b’Imana bigisha n’abandi, akaba ahuza Abashumba ba Paruwase zose z’Itorero ADEPR 143 n’abandi bayobozi bahagarariye abandi.

Afungura aya mahungurwa ya ESI (Equiping Servants International), Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, yavuze ko ari gahunda y’Itorero yo kongerera ubushobozi abakozi hagamijwe kugera ku cyerekezo cyaryo cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Krisitu.

Ni amahurwa yishimiwe na benshi mu bayitabiriye kuko agamije kubungura ubumenyi. Icyakora hari abatanze ibitekerezo by’izabakosorwa ubutaha. Pierre Habiyaremye yanditse kuri Twitter ati "Ni byiza. Ubutaha "sitting arrangement" ijye itegurwa mu buryo buberanye no kwiga. Ibikanu ndabona byahashiriye".

Abashumba ba Paruwase zose z’Itorero ADEPR 143 bahuriye mu mahugurwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.