× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

98% bahoze ari urubyiruko, kuri ubu 98% bubatse Ingo zikomeye: Byinshi ku gitaramo "Imana Iratsinze" cya Jehovah Jireh Choir

Category: Choirs  »  23 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

98% bahoze ari urubyiruko, kuri ubu 98% bubatse Ingo zikomeye: Byinshi ku gitaramo "Imana Iratsinze" cya Jehovah Jireh Choir

Jehovah Jireh Choir Post Cepiens ULK, kuri ubu itegerejwe mu gitaramo gikomeye cyiswe "Imana Iratsinze Live Concert" kizaba kuwa 22 Nzeri 2024 muri stade ya ULK ku Gisozi.

Ni igitaramo ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko mu mwaka wa 2023 cyabereye mu karere ka Musanze aho cyasize amateka akomeye mu bwami bw’Imana no mu gihugu cy’u Rwanda.

Icyo gihe abarenga 100 bakiriye agakiza, haboneka umubare munini w’abava mu bubata bw’ibiyobyabwenge, abandi bava mu buraya, mu gihe bamwe mu bakene bahawe amatungo n’ubwishingizi bwo kwivuza.

Kuri iyi nshuro iyi korali yahisemo gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali ku Gicumbi cyayo doreko benshi na n’ubu bibazaga impamvu ibyiza nka biriya byahereye mu karere ka Musanze kuri stade ubworoherane. Abanyakigali rero kuri ubu bashyizwe igorora.

Hagamijwe gusobanura byinshi kuri iki gitaramo, kuri uyu wa 17/09/2024,Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh Choir bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro kidasanzwe dore ko kuri benshi bwari ubwa 1 babonye mu kiganiro n’itangazamakuru korali yazanye n’abaririmbyi bakajya banyuzamo bakaririmbira abitabiriye ikiganiro aho baririmbyi bapfunduriye itangazamakuru ku gaseke bahishiye abakunzi babo mu ndirimbo eshatu.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwari burangajwe imbere na bwana Bikorimana Aloys Umuyobozi mukuru wa Jehovah Jireh Choir wari ugaragiwe na Ndayisenga Ismael ushinzwe ikinyabupfura ndetse n’umunyamakuru Prince Shumbusho wari uhagarariye ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abaterankunga b’iki gitaramo barimo Samuel Nsengiyumva uhagarariye Amasezerano Community Banking ikigo cy’Imari cya gikristo.

Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh Choir bwasobanuye ko imvano y’izina "Imana iratsinze" ari Imirimo Ikomeye Imana yakoze ku buzima bw’aba baririmbyi b’Iyi korali doreko kuri mu ntangiriro iyi korali yari igizwe n’abaririmbyi batarenze 20 aho 98% bari urubyiruko ariko kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 150 aho 98% bubatse Ingo kandi zikomeye.

Si imirimo Imana yakoze ku buzima bwabo gusa ahubwo baranatekereje ku mirimo Imana ikorera buri wese.

Jehovah Jireh korali yatangiriye muri ULK mu mwaka wa 1998, itangirira muri kaminuza ya ULK, ikaba yaratangiranye abanyeshuli bakeya bigaga mu ishami ryigaga nijoro.

Bwana Bikorimana Aloys uyoboye iyi korali yatangiye kuyiririmbamo mu mwaka wa 2009. Yavuze ko Imana yatangiye kwagura iyi korali mu mwaka wa 2010 ubwo batangiraga gukora indirimbo zifite amajwi n’amashusho abaririmbyi bakarushaho kwiyongera.

Kuri ubu Jehovah Jireh Choir imaze gukorera ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu hakaba hamaze gukizwa umubare munini bitewe n’indirimbo z’iyi korali Ikaba ikunzwe cyane no hanze y’I gihugu yaba ku mugabane w’u burayi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no muri Amerika.

Bwana Ismael uri mu kanama gashinzwe imitegurire y’iki gitaramo yavuze ko igiterane "Imana iratsinze live concert session II," bahisemo kugishyira mu mujyi wa Kigali hagamijwe kwegera abakunzi babo benshi babarizwa i Kigali doreko buri wese atabashije kwerekeza i Musanze. Yavuzeko imyiteguro igeze kure.

Yavuzeko bashimishijwe n’umusaruro w’igiterane bakoreye mu karere ka Musanze bitewe n’uburyo habonetse iminyago myinshi irimo n’abantu bakijijwe bakaba mu bikorwa byari bibangamye sosiyete. Yavuze ko uyu mwaka nabwo bifuzako muri iki gitaramo hazaboneka umubare munini w’abakizwa.

Agaruka ku gitaramo cyabereye i Musanze, Bikorimana Aloys yavuze ko kimwe mubyanejeje aba baririmbyi ari umwe mu bakobwa uvuka mu muryango wa Gikristo watwariye inda iwabo kwiyakira biranga ava mu muryango we ntawuzi aho agiye.

Yavuze ko uyu mukobwa yaje kwihanira muri iki giterane ndetse Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh Choir bwongera kumuhuza n’ababyeyi be ndetse baza kwiyunga asubizwa mu muryango.

Uhagarariye amasezerano community Banking Ikigo cy’Imari cyatangiye mu 2006 yavuzeko iki kigo gifite intego yo kubaka ubwami bw’Imana binyuze muri serivisi zimari arizo (kubitsa, kubikuza n’inguzanyo) bagakorana ninsengero. Yasobanuyeko uretse gutera inkunga iki gitaramo basanzwe bakorana n’abahanzi, amakorali ndetse n’amatorero

Iki kigo kikaba gutanga Serivisi zihariye ku Matorero (Ganza Kingdom) aho bakorana n’ama Korali, ashaka Kugura ibyuma. Yavuze ko nko muri ibi bihe byo gufunga insengero bafasha amatorero kubona inguzanyo zo kubaka insengero hakaba n’inguzanyo zigenewe abapasiteri n’amashuli ya gikirisitu.

Uyu muyobozi yavuze ko umwihariko w’iki kigo cy’Imari ari Serivisi zihuse.

Imana iratsinze live concert ni igitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru le 22 Nzeri 2024 kikazabera muri stade ya ULK. Jehovah Jireh Choir ikazafatanya na Hoziana Choir ADEPR Nyarugenge ndetse na Ntora Worship Team guhembura no kuruhura Imitima.

Benshi mu batuye mu mujyi wa Kigali bakaba bakomeje kugaragaza inyota yo kuzataramana n’iyi korali ikunzwe mu ndirimbo zirimo "Gumamo", "Imana iratsinze", "Ifeza", "Wikoraho", "Twizeye Imana", "Imana ikwiye amashimwe", "Nibwo bumana", "Yesu ariho", "Abana ni umugisha", "Iw’abandi", "Aya mateka ntazibagirane" n’izindi...

Iki gitaramo kizaba kuwa 22 Nzeri 2024 muri stade ya ULK ku Gisozi. Kwinjira ni Ubuntu.

Jehovah Jireh Choir mu kiganiro n’Itangazamakuru

Jehovah Jireh choir igiye gukora igitaramo cy’amateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.