Umwaka wa 2025 ni umwaka usize abakunzi ba Gospel babyinira ku rukoma bitewe n’uko abahanzi bakunda bakoze iyo bwabaga kugira ngo babakure ibihu mu maso. By’umwihariko, abakunzi b’umuramyi Tonzi bahawe impamba n’imvumba.
Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi ni umwe mu baramyi bahiriwe n’umwaka wa 2025. Uyu muramyi wakoreshejwe iby’ubutwari n’Uwiteka, akaba akomeje kwishimira ko Imana yamushoboje kugera ku nzozi ze zo guha abakunzi be impamba ishyitse, ndetse akaba asanga Imana yaramushyiriyeho n’akanozangendo.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi uyu muramyi yakoze mu mwaka wa 2025 byagereranyijwe n’ibitego yatsinze mu izamu ry’umwanzi Satani.
1. Tonzi yasohoye indirimbo nyinshi z’umufiririzo:
Mu mwaka wa 2025, Tonzi ni umwe mu bahanzi batigeze baha agahenge imbuga nkoranyambaga akoresha, by’umwihariko urubuga rwe rwa YouTube Channel. Muri uwo mwaka yasohoye indirimbo zirimo: Merci, Nimeonja, Aho, Unyitaho, Emera ugengwe nawe, Gihe cyiza, Omushagamba, Mu gitondo, Ungumane, Uri uwera, Impundu, Mubwire, Super Power, Uzahora utsinda, Umusaraba, Impundu, Iwanyu, Umukiza yavutse n’izindi. Muri izi ndirimbo harimo iz’amashusho ndetse n’iz’amajwi. Ikindi gishimishije ni uko ibihangano by’izi ndirimbo byarebwe ku bwinshi.
2. Yakoreye ibitaramo byinshi i Bwotamasimbi:
Zimwe mu ntego za Tonzi harimo kwamamaza ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga agamije guhindurira amahanga kuri Kristo. Mu mwaka wa 2025, Tonzi yerekeje ku mugabane w’u Burayi mu bitaramo yatumiwemo n’umuryango Family of Corner uyoborwa na Ev. Eliane Niyonagira.
Tariki ya 11 Ukwakira 2025, uyu muramyi yanejeje imitima y’abitabiriye igitaramo cy’ihumure ry’imiryango Family Healing, cyari gifite intego yo guhuza imiryango, gusabana no kongera gusubizamo abantu icyizere binyuze mu ndirimbo z’Imana. Ni igitaramo uyu muramyi yataramanyemo na Bosco Nshuti.
3. Guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree):
Umwaka wa 2025 wasize Tonzi mu mashimwe aremereye nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu ishami rya Theology. Tonzi yahawe iyi mpamyabumenyi na Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Ibirori byo kumushyikiriza impamyabumenyi, hamwe n’abandi barangije muri iyi Kaminuza, byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025 i Kigali, mu nyubako ya Ligue Pour La Lecture de La Bible ku Kacyiru.
4. Kumurika igitabo gifite amateka yihariye:
Mu mwaka wa 2025, umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi yashyize ku isoko igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail” kiri ku paji 174. Ni mu birori byabaye ku wa Kane tariki 14 Kanama 2025 muri Crown Conference mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muramyi ufatwa nk’urugero rwiza cyane rutsindagiye kandi rucugushije mu kubana na bose, amahoro akaba yaratumiye abarimo Alexis Dusabe witeguraga igitaramo cy’amateka cyabaye tariki 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali, Bosco Nshuti wakoze igitaramo cyiswe “Unconditional Love Season II”, umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, Davis D, umwanditsi akaba n’umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi Tom Ndahiro, umunyamideli Kabano Franco, Olivier The Legend, umuraperi MD, DJ Spin n’abandi.
5. Yaciye agahigo ko kumurika Alubumu ya 10:
Tonzi umaze imyaka 37 mu muziki akomeje kwesa uduhigo dutandukanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu ni we wenyine umaze gukora alubumu nyinshi (10), zirimo iya nyuma yamuritse ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 mu birori yahuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko.
6. Tonzi arambye mu muziki wa Gospel:
Igitaramo cye cya mbere cyabaye mu 1993, yishyuje amafaranga ijana (100 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cyabereye muri St André i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE.
Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu Rwanda rw’imisozi igihumbi, ndetse umwaka wa 2025 wasize yicaye ku ntebe y’Ubwamikazi bw’umuziki nyarwanda mu bafite alubumu nyinshi kandi zengetse, kuko ateganya kuwumurikamo alubumu ya 10, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda. Tonzi afite alubumu 10 ari zo: “Humura”, “Wambereye Imana”, “Wastahili”, “Izina”, “I Am a Victor”, “Amatsiko”, “Akira”, “Amakuru”, “Respect” na “Urufunguzo” igizwe n’indirimbo 14.
Tonzi ni umwe mu baramyi bazwiho kwambara neza
Tonzi avuga ko mu byo atinya harimo n’ubukene