Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. (2 Abakorinto 5:17).
Iki cyanditswe ni cyo kintu mu isi kitwibutsa ko hakiri amahirwe yo kwongera gutangira bushya. Kiratwibutsa ko ibibi byinshi twakoze mu buzima uko bingana kose, bishobora kwibagirana, tukababarirwa n’Imana iyo twemeye kwinjira muri Yesu Kristo.
Amategeko y’ijuru n’isi avuga ku bihano by’ibyaha mu buryo butandukanye, gusa ntitwirengagize ko hirya y’ibihano hari n’ingaruka.
Mu isi hari ingaruka mu mitungo, umubiri, izina, umuryango, mbese mu buzima bwa buri munsi, ariko mu ijuru hari ingaruka zo mu mwuka, nko kurimbuka no kugira igihango n’amadayimoni aguteza ibibazo bidashira, akanakomereza ku rubyaro rwawe.
Ikibabaje ni uko bigoye kubaho muri uyu mubiri udacumura, kuko twavukanye kamere y’icyaha iturusha imbaraga. Imana ishimwe ko hakiri amahirwe ya kabiri. Hari ubuhingiro Data wo mu ijuru yaduteguriye, ni muri Yesu Kristo.
Igihe cyose wemereye Yesu ko aguturamo, nawe ukamuturamo, mukaba umuntu umwe, aguhindura icyaremwe gishya. Wowe wa kera wuzuyemo bya bindi uzi byari kuzakurimbura, biribagirana imbere y’Imana.
N’ubwo ingaruka zakomeza cyangwa amategeko n’ibihano bikagukurikira, imbere y’Imana uhinduka umwere. Aho bitandukanuye ni uko ibihano n’ingaruka z’ibyaha mu isi, bifite iherezo nyine mu isi.
Ariko iyo Imana iguhanye, ubyumva uri mu isi ikanagukurikirana wanapfuye. Iyo ibikuyeho, ikakubarira, ubibona uri mu isi ukanagorerwa nk’umuntu atigeze acumura kuva avuka, kuko ari mushya nta kizinga cy’icyaha kimuriho.
Muribuka bya bisambo byari kumwe na Yesu? Kimwe cyahawe amahirwe yo guhinduka mushya asigaranye iminota itanu ngo yipfire, ataha i Paradizo. Uwari ufite igihano cy’urupfu, ahinduka umwere muri Yesu. Uwapinze, ashaka kugerageza Yesu ararimbuka.
Nshuti yanjye niba wabaye icyaremwe gishya rinda aya mahirwe, kandi niba utarinjira muri Yesu bitekerezeho kuko utazi umunsi n’isaha uzava muri iyi si. Umukiza wawe Yesu aracyagutegereje ngo mubane muri iyi si, kandi muzabane wayivuyemo. Ntuteze kuzabana nawe nyuma y’urupfu, utigeze ubana nawe uri muzima. Aracyagutegereje.
Shalom, Pastor Christian Gisanura