× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yavuye mu idini ry’Abahindu yahindutse Umukirisitu nyuma yo gukira indwara mu buryo butangaje

Category: Ministry  »  April 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yavuye mu idini ry'Abahindu yahindutse Umukirisitu nyuma yo gukira indwara mu buryo butangaje

Umusaza witwa Somesh Kumar, wo mu gace ka Uttar Pradesh mu Buhinde, yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutwe itaramenyekanye neza, akira mu buryo butangaje.

Yagerageje abaganga benshi, abaganga gakondo n’abasenga mu buryo bwa gakondo y’idini ya Hindu, ariko nta numwe wamukijije. Avuga ko yigeze no gukoresha imiti ya kijyambere, ariko igasiga ibindi bibazo ku mubiri.

Mu gihe yari yacitse intege, umuturanyi we w’Umukirisitu yamusabye kuza mu giterane cy’amasengesho. Yabanje kwanga, ariko agezeyo ngo yumvise bamusengeye bamusabira kubohoka, hanyuma asubira iwabo ameze neza ku munsi wakurikiyeho. Somesh avuga ati: “Narabyutse numva umutwe wakize, ntekereza ko byabaye nk’impanuka, ariko byabaye intangiriro y’urugendo rwanjye rushya.”

Nyuma y’icyo gikorwa, Somesh Kumar yahisemo kureka idini ya Hindu, abatizwa mu buryo bwa gikirisitu, kandi ubu avuga ubutumwa ku mugaragaro, nubwo ahura n’akarengane kenshi. Yagize ati: “Yesu yanyeretse ko gukira ku mubiri ari intangiriro yo gukira ku mutima. Ubu mfite amahoro menshi kuruta ayo nigeze kugira mu buzima bwanjye bwose.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.