× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yakoze Album ayitegereza imyaka 4 iburira muri studio! Tonzi ugarukanye ’Nimeonja’ yaganiriye na Paradise

Category: Artists  »  26 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yakoze Album ayitegereza imyaka 4 iburira muri studio! Tonzi ugarukanye 'Nimeonja' yaganiriye na Paradise

Mu gihe abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza ko indirimbo zabo zitinda mu mashusho cyangwa mu majwi muri studio, Tonzi we yatangaje ko atari gutinda gusa, ahubwo yigeze gutegereza imyaka ine yose kugira ngo album ye yose iboneke, ariko ikaza kurangira ibuze burundu, agatangirira kuri zeru.

Ibi yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Nimeonja", ikaba iri mu rurimi rw’Igiswahili, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye buvugwa muri Zaburi 34:9, ivuga iti: "Nimusogongere, mumenye y’uko Uwiteka agira neza, hahirwa abamuhungiyeho."

Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo ari igihamya cy’ukuntu Imana igira neza, anatangaza ko we ubwe ari umuhamya w’uko Uwiteka agira neza, akagaragaza uburyo yanyuze mu bihe bigoye ariko agakomeza kubona impano y’ubuzima n’imbabazi z’Imana.

Tonzi uri mu myiteguro yo kumurika Album ya 10, yakomeje avuga ko ku buryo bw’umwihariko, kubona Imana igira ineza no kurindwa bituma yongera kugira imbaraga, ndetse ibi byatumye atangira gukora iyi ndirimbo.

Hari benshi bamubonye muri ubu buzima bwa none, bamufata nk’umuhanzi ukomeye ariko batari bazi intambara nyinshi yarwanye mu gukunda no kuzana injyana zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu, abahanzi benshi bafite uburyo bukoreshwa mu muziki no guhimbaza Imana, ariko kandi, hakomeje kubaho ibibazo mu mirimo yabo. Nk’uko Tonzi yabivuze, "ahakomeye niho hava amakoma, nyir’imirya niwe nyir’amabavu, uwahinze niwe ubira ibyuya."

Abahanzi bose bakora umurimo w’Imana barakora bashyizeho ingufu, kandi ntibakwitwa intwali utararwanye urugamba rw’umuziki.

Tonzi avuga ko indirimbo ze, n’ubwo zimenyekana cyane kubera ijwi ryiza n’imyambarire ye, atibagirwa ibyo yanyuzemo mu rugamba rwo kwamamaza umuziki wa Kristo, ariko agahura n’ibibazo bikomeye. Ibi byose bimuhumuriza mu kwizera kandi bimwongerera imbaraga.

Aganira na Paradise, Tonzi yashimangiye ko nubwo abahanzi benshi bakomeza kwinubira imbogamizi zo gutinda kwandika cyangwa gutunganya indirimbo, we yagize uburambe bw’imyaka ine atabasha kubona album ye yose.

Yagize ati: "Ni kenshi umuntu yagiye muri studio, indirimbo igatinda gusohoka. Kuri njyewe, si indirimbo gusa, ahubwo ni album yose yamaze imyaka ine. Nageze aho mpura n’ibibazo bitandukanye, kandi ndabivuga nta kabuza."

Yasobanuye ko hari igihe yakoraga indirimbo mu buryo bwihuse ariko byarangiraga itabonetse cyangwa igasohoka ku buryo atazi n’aho ivuye, akomeza avuga ko ibyo byose bitandukanye cyane n’uburyo bw’umwuga.

Yasobanuye ko akenshi impamvu zo gutinda kw’indirimbo muri studio ziva ku kutagira abanyamwuga benshi cyangwa kubura ubunyangamugayo mu bakora muri uyu mwuga, kandi ko ibi bigira ingaruka zikomeye ku bahanzi.

Tonzi yakomeje avuga ko impamvu benshi mu bahanzi bahura n’ibibazo muri studio ari ukubura umwuga no kutubahiriza inshingano za buri wese, akavuga ko iyo hakomeje kubaho kutumvikana hagati y’umuhanzi n’umutunganya indirimbo (producer), bitera igihombo gikomeye.

Tonzi umaze imyaka 32 mu muziki wa Gospel kuko igitaramo cye cya mbere cyabaye mu mwaka wa 1993, yasobanuye ko impamvu umuziki wa bamwe wabuze icyanga ari uko umuntu abikora atabifite mu ntekerezo cyangwa akabikora adashishoje.

Mu kiganiro na Paradise, Tonzi yasabye abatunganya indirimbo kuzigira inama yo gushyira imbere ubunyamwuga n’ubunyangamugayo, aho gutekereza ku mafaranga gusa. Yavuze ko ibibazo byinshi byo gutinza indirimbo biterwa n’uko umuntu adaha agaciro umurimo akora. Yagize ati: "Ikintu gitera indirimbo gutinda ni ukutita ku mwuga no kutavugisha ukuri."

Tonzi yakomoje kandi ku mishinga ye yo kumurika album ye ya 10, akaba ari no gusohora indirimbo nshya ndetse na videwo ku rubuga rwa YouTube. Mu ndirimbo zizaba zigize iyi album ya 10 harimo Merci, I Worship You, Niyo, Unyitaho, Si Kubwanjye n’izindi nyinshi.

Uyu muramyi akomeje kuririmba no gushimangira ko umurimo wo gukorera Imana no kuririmba atari ibintu byoroshye, ahubwo ari urugendo rurerure rufite ibihe bikomeye birimo imbogamizi ariko na none bibyara ibyiza byinshi.

Gusa n’ubwo Tonzi yavuze kuri bimwe mu bicantege, yanafashe umwanya ashimira bamwe mu ba producers bakora akazi kabo kinyamwuga bakubahiriza ibyo bavuganye n’abahanzi.

Yavuze ko aba producers bakora kinyamwuga nubwo ari bacye, nibo batuma adatentebuka ngo acike intege. Yavuze ko aba bakora Kinyamwuga bakwiriye kubera abandi urugero kuko bituma bagirirwa icyizere.

Tonzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Nimeonja" anavuga ku mvune z’abahanzi

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA TONZI WITEGURA KUMURIKA ALBUM YA 10

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.