Heart of Worship bashyize hanze indirimbo bise Tegeka, ikaba yarandikiwe guhumuriza abari mu bigeragezo by’uburyo butandukanye.
Mu bisobanuro bahaye iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 19 Kamena 2024, Heart of Worship bagize bati: “Iyi ndirimbo yanditswe ndetse iririmbwa hagamijwe gukomeza abantu bari mu bigeragezo, ndetse kugira ngo twibutse abantu ko ibigeragezo bituma turushaho gutunganywa rwose kugira ngo tugere ku kigero cya Kristo, ngo aho amazi (Ijambo ry’Imana) atabashije gutunganya umuriro (ibigeragezo) uhatunganye, inkamba n’indi myanda (ibyaha n’intege nke) byose bishire ku muntu w’Imana.”
Aya ni amagambo ahumuriza akubiye muri iyi ndirimbo Tegeka ya Heart of Worship:
Nibajije niba ari wowe Yesu nakurikiye cyangwa naribeshye, Nari nzi ko mu bwami bwawe ari ibisubizo gusa, Nibagirwa ko uri inzira iruhije, Numva ijwi rimbwira ko imibabaro yange ituma ndwanya Satani nshikamye, Ikanyigisha kumvira Data nkiranuka.
Abazamukanye na we mu gashyamba k’imibabaro bazishimana na we, Ubwo azerekanwa mu bwiza, ubwo azahishurwa. Tegeka Mwami, mbone ubushobozi bwo kugendera hejuru y’iyi nyanja. Ndabizi neza ko uri Imana y’urukundo, Ndabizi neza ko imigambi yawe ari myiza mu buzima bwange, Ariko ndakwinginze ngo utegeke Mwami, tegeka, uru rugendo ruraruhije.
Birashoboka cyane ko ndi hafi kugera ku musozi w’iyi nyanja, ariko kandi birashoboka ko uru rugendo rugikomeje, ariko iyi nyanja irakomeye, imiraba ni myinshi, imiyaga ni myinshi.
Iyi nyanja hari benshi bayiguyemo, hari benshi bayipfiriyemo, hari benshi bayirohamiyemo, ariko ndakwinginga Mwami kugira ngo utegeke, mfata ukuboko nkuko wafashe Petero akagendera hejuru y’inyanja, mfata unkomeze ndabizi ko wemeye ko nca muri iyi nyanja, kugira ngo icyubahiro cyawe kigaragarire muri ngewe.
Ariko imbaraga zibaye nkeye Mwami. Ndabizi neza yuko kugeragezwa kwange kuzatuma mu gihe uzaba wantabaye, abakiri inyuma bazakomezwa n’uko natabawe nawe. Urankunda, ariko ndakwinginze kugira ngo utegeke, unshoboze kugendera hejuru y’inyanja, Mwami unkuremo inkamba kugira ngo umpindure icyuma cyawe kigukwiriye nk’umucuzi, kandi ndakwinginze kugira ngo unyuze mu muriro, umbatirishe umuriro, kugira ngo mbe umuntu ukwiriye mu maso hawe, mbe ushyitse ku kigero cya Kristo.
Heart of Worship bongera gutanga ubutumwa mu kibwiriza kiri mu ndirimbo bagira bati: “Yobu yaravuze ngo yo izi inzira nyuramo, nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.
Imana ijya yemera ko tunyura mu bitugerageza, mu bidukomeretsa imitima, atari uko itwanze, atari uko yadukuyeho amaboko, atari uko itatwibuka cyangwa yadukuyeho amaboko, ahubwo ari ukugira ngo dukomere muri uru rugendo, ari ukugira ngo twambare imbaraga, tutayikuraho amaboko.
Imana iguhe gukomera muri uru rugendo, iguhe kwihanganira ibigeragezo urimo uyu munsi.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo ‘mumenye ko ari iby’iby’ibyishimo nimugubwa gitumo n’ibintu bibagerageza.’ Imana ntishobora kugerageza umuntu utari ku mutima wayo.”
Iyi ndirimbo yanditswe na Plaisir Ntaganzwa ukora ku gitangazamakuru cya gikristo cya Zaburi Nshya akaba ari awe washinze Heart of Worship, itunganywa na Boris Igiraneza, amashusho n’ibindi bigendanye na yo bikorerwa muri Zaburi Nshya Media House biyobowe na Jado. Niba uri mu bigeragezo, iyi ndirimbo Tegeka ni iyawe.