Ku yindi nshuro nanone, abakristo bo mu itorero rya Pentecost bagwiriwe n’urusengero, bamwe bahaburira ubuzima
Nyuma y’amezi ane gusa abakristo bo mu Burundi bagwiriwe n’urusengero mu gihe cy’amateraniro, abenshi bakahasiga ubuzima, kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, urundi rusengero rwagiriye abandi bakristo, na bo bo mu Burundi.
Abantu babiri ni bo bapfuye nyuma yo kugezwa ku bitaro, nk’uko Dr. Ntawukuriryayo Guillaume Umuyobozi w’ibitaro bya Ngozi yabitangaje, abandi makumyabiri mu bo rwagwiriye basengeraga mu rusengero rw’itorero rya Pentecost, barakomereka.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye kuri iki Cyumweru, ni yo yasenye uru rusengero rwa Pentecost ruherereye muri Komini ya Ngozi, mu Ntara ya Ngozi rutari rwakuzuye neza basengeragamo.
Si ku nshuro ya mbere Abakristo bo mu Burundi bagwirwa n’urusengero bari mu materaniro, kuko no mu mwaka ushize wa 2023 rwabagwiriye, abatari bake bakahasiga ubuzima.
Iki gihe hari ku Cyumweru, ku itariki 15 Ukwakira, urusengero rw’itorero rya Pentecost nanone, ruherereye muri Komine ya Kibago mu Ntara ya Makamba rwagwiriye abakristo bari bari mu materaniro, bitewe n’imvura nyinshi yaguye.
Umuyobozi wo mu gace urwo rusengero ruhereryemo yatangaje ko hapfuye abantu batari bake, nubwo umubare wanyawo utari wakamenyekanye.
Abakristo bo muri iki gihugu, bakomeje kugarizwa n’akaga ko kugwirwa n’insengero, igitangaje zikagwa ku Cyumweru, mu gihe cy’amateraniro, mu itorero rimwe rya Pentecost, kandi buri gihe hagapfa abantu.
Abaturage baho baboneyeho gusaba abashinzwe imyubakire y’insengero n’izindi nyubako rusange kurushaho kuyigenzura, kuko bakomeje gutakaza benshi.
Urusengero rwa Pentecost muri uyu mwaka rwagwiriye abakristo bari bari mu materaniro
Mu mwaka ushize wa 2023 na bwo rwari rwagwiriye abo mu kandi gace