Insengero za ADEPR hirya no hino mu gihugu ziri kuvugururwa, izindi zikubukwa bundi bushya mu buryo bugezweho. Ubu urutahiwe ni ADEPR Gatenga ruzuzura mu myaka itanu iri imbere ni ukuvuga mu 2028.
Ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa urusengero rw’Itorero rya Gatenga.
Ni urusengero runini cyane ruzubakwa hafi y’aho urusanzwe ruri, rwuzure mu myaka 5 rutwaye asaga Miliyari y’amafaranfa y’ Rwanda, rukaba rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000.
Rev Isaie Ndayizeye yashimiye abanyetorero ishyaka fafite ryo kubaka insengero zigezweho, ndetse n’umurimo w’ivugabutumwa uzikorerwamo kuko utanga umusaruro urimo n’Abizera Bashya, dore ko muri uku kwezi kwa 8 n’icyumweru cya mbere cy’ukwa 9 habatijwe hanakirwa mu Itorero ADEPR abantu 24,609.
Yabasabye no gukomeza kurinda insengero zigendanwa kuko "natwe turi insengero kandi ko insengero zubakwa n’abantu zigira umusaruro iyo insengero zigendanwa (imibiri yacu) rimeze neza".
Yashyize ibuye ry’ifatizo kuri uru rusengero nyuma yo kugabura ijambo ry’Imana mu materaniro yo mu Itorero rya ADEPR Gatenga riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Umushumba Mukuru wa ADEPR ari gukora cyane muri iyi minsi, dore ko nyuma yo kuva mu Gatenga, kuri uyu wa Mbere yasuye Intara y’Amajyaruguru aho yari kumwe n’Umushumba Wungirije ndetse n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru.
Aba bayobozi batangije Icyumweru cyahariwe Ubuzima mu Itorero ADEPR, cyatangiriye mu Karere ka Burera ndetse banataha Ikigo Nderabuzima cya Rwerere cyubatswe n’Itorero ADEPR ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Uru rusengero ruzajya rwakira abantu ibihumbi bitatu
Rev Isaie Ndayizeye yabwirije mu materaniro ya ADEPR Gatenga
Kuri uyu wa Mbere Umushumba Mukuru yasuye Intara y’Amajyaruguru