× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twigire ku byaremwe! Ushobora kuba ubayeho mu buryo bwiza nk’ibirura bibaho byonyine

Category: Words of Wisdom  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Twigire ku byaremwe! Ushobora kuba ubayeho mu buryo bwiza nk'ibirura bibaho byonyine

Abantu bakunda kubaho ari bonyine ubushakashatsi bwagaragaje ko bagira ubwenge bwinshi ndetse bakaba bazi kubaho mu isi. Iyi mico bayihuriyeho n’ibirura kuko na byo ari ko biteye.

Mu Baroma 1: 20 havuga ko “Ububasha bw’Imana bw’ibitaboneka n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi kandi bikarushaho kugaragarira mu byaremwe.” Ibyo byaremwe birimo ibirura.

Niba ujya ufata umwanya ukitegereza imico y’inyamaswa runaka n’imibereho yayo, ushobora kuba warabaye nka Dawidi wanditse Zaburi avuga ko ubumenyi bw’Imana buhambaye kandi ko ibyo yaremye bitangaje.

Hari abantu rero baba bateye nk’ibirura, ariko ntibishatse kuvuga ko ari babi ku isura no mu migirire, ahubwo ni uko bakunda kuba ari bonyine, ibyitwa A Lone Wolf cyangwa Ikirura kiri cyonyine.

Abantu benshi bifuza kuba bari kumwe n’abandi baganira, bungurana ibitekerezo, ariko si ko bigenda ku bantu bafite imico nk’iy’ikirura bita A Lone Wolf, kuko bo bakunda kubaho bonyine batari kumwe n’abandi nk’uko bimeze ku kirura kimaze kwigira hejuru.

Iyo umuntu uteye atya ari wenyine bimufasha kwimenya binyuze mu kwibanda ku bitekerezo bye, akamenya uwo ari we kandi akumva neza uwo ari we n’ibyo akunda.

Ibi ntibisobanura ko adakunda abantu, ahubwo iyo ari wenyine ni uko bimuha amahoro. Aba ashaka kwigenga, yaba ari kumwe n’abandi agashaka gukora wenyine adakoreye mu matsinda. Yihutira kwikemurira ibibazo ari wenyine kuruta uko yasaba ubufasha.

Yiyizera ku rwego rwo hejuru, aba yiyumvamo ubushobozi bwa buri kimwe, abaza ari uko byamucanze. Aba ari umuhanga mu kwitegereza ibintu no kumenya ikijya mbere.

Abanza gutekereza ku bintu biri kujyamo abantu benshi mbere, kandi akagerageza gutahura akaga gashobora kubamo. Rimwe na rimwe abikora abizi, hakaba n’igihe abikora atabizi kuko ubwonko bwe ari ko buba bumukoresha.

Umuntu wo kwizera, uwo kutizera, uwiyemera n’abindi aba yababonye kare. Iyo umuntu ahemukiye abandi bagatungurwa, we si uko biba bimeze kuko aba yarabibonye kera akumva kuba bibaye ari ko byagombaga kugenda.

Ikirura na cyo cyanga kwirukankana n’izindi nyamaswa kikagenda cyonyine. Iyo cyiruka kiba cyitegereza imico y’izindi nyamaswa ziruka ku ruhande, ku buryo kitapfa gutungurwa n’ikibi zikoze kuko kiba kireba imigendere yazo kinatekereza ibyo zishobora gukora.

Umuntu uteye nka cyo yanga kugendera mu kigare ariko agashiduka ari byo arimo. Muri iyi si irangwa no guhindagurika cyane isa nka nyamujya iyo bijya, uyu muntu we ntaba ateye uko, ahubwo akora ibintu bimunogeye nubwo byaba bitanogeye abandi, icyo kikaba ari cyo kigare yiberamo cy’abantu bameze nka we.

Akunda umutuzo no guceceka. Akunda kumva ari wenyine, ntakunda kuba ari kumwe n’abantu kuruta uko yaba ari wenyine. Si uko yanga abantu, ahubwo kuba wenyine biramuryohera.

Aba yiyizi, yiyiziho ibimuranga ibyo akunda, ibimubangamira n’ibindi kandi kubera kwitegereza ni ko aba azi n’ibyabamugaragiye. Ntakunda inzenya nyinshi, ntaba akeneye ko umuntu azana ibintu bitarimo ubwenge ngo ni uko bisekeje. Aba ashaka ibintu bigira icyo bimwungura gusa.

Nta bwo banga abantu, ahubwo ni uko mu mutwe wabo abo baba bifuza guhura na bo bababura. Bakunda kubaho badakundana, kuko bagorwa no kubona umukunzi ubanyuze.
Banga gukorana n’abandi ariko barabishoboye. Iyo biyemeje kubikora babikora neza, ariko iyo atari uko babikunze kuko bakora neza cyane iyo bari bakora bonyine.

Agira impuhwe kurenza benshi, kandi bavuga ko umuhanga ukomeye muri iyi si ari ugira impuhwe akabasha kwiyumva nk’uko abandi biyumva, kuko ubwo bushobozi abenshi bagenda babutakaza.

Yesu na we yarangwaga n’impuhwe, akishyira mu mwanya w’abandi kandi akabafasha mu byo badashoboye. Umuntu ugira impuhwe aba ameze nka Yesu kandi aba azi ubwenge.

Azi guhangana byoroshye. Kuba yicecekeye ntibimugira ikigwari. Aba yarakwizeho, rero amenya uko yakubabaza mu gihe umwatatse.

Biba byiza iyo ateye atya anakorera Imana, kuko bimufasha gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana kuko aba azi gucukumbura, agasoma Bibiliya agamije kwiga no kugira ibyo ahindura mu mibereho ye ndetse n’iy’abandi, kandi iyo abaye umwigisha yigisha neza cyane.

Abantu bateye batya baba bazi ubwenge

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.