Imana ikora ibintu byinshi, ikabikorera bose, bitabaye ngombwa ko bayisenga. Hari abahumwa amaso n’uko ibyo basaba bitinda gusubizwa, bakibagirwa ko hari ibindi batazi Imana iba yakoze, ikabibakorera buri munsi ku buryo babibuze baba basa n’ababuze byose.
Ese wari uzi ko muri ibyo bintu ikora utabizi kandi utayibisabye, ibikorera n’abo wita abanzi bawe, ikabikorera n’abantu izi neza ko bayanga? Bibiliya ni yo igira iti: “Ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.”
Nubwo muri uyu murongo wo muri Matayo 4: 45 havuga iby’izuba n’imvura bigera kuri bose, hari ibindi bintu byinshi Bibiliya ivugaho, Imana ikorera abantu bose, yewe ntibanamenye ko biva mu kuboko kwayo kw’ineza idashira.
Muri ibyo bintu Imana igufashirizamo ntubimenye, ni ya migambi umara igihe kinini upanga, ukarara amajoro ushaka uko wayishyira mu bkorwa, ariko ku munsi wa nyuma igahinduka ubusa. Amarira y’agahinda urira, ntiyatuma ubona ko hari ubwo ari Imana iba ikurinze ikibi cyari kukugeraho iyo ukora ibyo wagambiriye.
Ushobora gutakaza akazi, ukangwa n’abantu, ntumenye ko ari Imana yagusubizaga inyuma, kugira ngo ubone uko usimbuka kandi ugwe kure y’aho wari uri. Biragorana kubona ko hari ubwo Imana yemera ko duhura n’ibibazo, ishaka kudufasha kubyigiraho, kugira ngo tutazapfusha ubusa umugisha izaduha nyuma yaho.
Icyo gihe uzamenye ko hari ibyo ugambirira gukora, Imana ntiyemere ko biba ku bwo kukurinda. Ibidakunze byose mu buzima, si uko Imana iba ishaka ko tubabara, ahubwo hari ubwo iba ishaka kuturinda.
Imana ihora mu ruhande rwa buri wese, kuko igenzura inzira za buri wese, ikamenya imigambi y’ababi n’iyabeza_Yobu 34:21.
Iyo umubi akora ibibi, na bwo iba iri ku ruhande rwe, kuko iyo yihanye irabimenya, ikamwishimira kuruta abakiranutsi benshi, kuko aba ameze nk’intama imwe mu ijana yari yarazimiye ikaba igarutse.
Umushumba asiga 99 akajya gushaka imwe yabuze, yayibona agakora ibirori. Uko ni ko Imana ihora hafi y’abanyabyaha bifuza kwihana. Abeza bo ibahozaho ijisho, kuko izabagororera yibuka ibyiza bakoze.
Matayo 18:12 “Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n’cyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?” Uku gushaka umunyabyaha wazimiye, Imana ntibimubwira, kandi na we ntaba yasenze abisaba.
Ku bw’amahirwe umuvugabutumwa amugeraho, akamwigishwa, akava mu byaha, akiyegurira Imana. Ni byinshi cyane Imana ikora tutayibisabye, ikemera ko ibibi bitugeraho kugira ngo idukize, kandi ikadukorera ibinyuranye n’ibyo dutekereza kuko ari yo izi ibyo dukeneye.
Ibyo Imana igukorera si ko byose uba wayibisabye