× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wari uzi ibanga wakoresha ukamenya Bibiliya kandi ukaba inshuti y’Imana ?

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare

Wari uzi ibanga wakoresha ukamenya Bibiliya kandi ukaba inshuti y'Imana ?

Abantu hafi ya bose bamaze kumenya imvugo igira iti ‘Intwaro y’umukristo ni Bibiliya.’ Abakristo bo bahora babivuga, bati ‘Bibiliya ni intwaro yacu.’

Ikibabaje ni uko usanga iyo ntwaro yabo batazi kuyikoresha neza, ni ukuvuga kutayimenyaho byinshi. Abandi bo baba bazi ibintu ariko ntibazi aho biri.

Hari ibyo wakora rero ukayisobanukirwa ugatandukana n’abavuga ko ari inyanja. Wakora iki?
Gusobanukirwa Bibiliya ni byo bizagufasha kuba inshuti y’Imana.

Iyo abantu bamaze guhura n’ibibazo bikomeye, ni bwo bahita babona akamaro ko kuba incuti y’Imana. Ese wigeze urwaza umuntu mu bitaro ? Amasengesho wasenze ni menshi kandi wenda ntiwari uheruka no gusenga.

Bibiliya igaragaza ko Imana ishaka ko mugirana ubucuti. Bibiliya igira iti ‘egera Imana na yo izakwegera’ (Yakobo 4:8). Ese waba wumva icyo ayo magambo ashaka kuvuga?

Nubwo Imana mutari mu rwego rumwe, ishaka ko uba incuti yayo.Ariko kuba incuti y’Imana si ibintu bizapfa kwizana. No kugirana ubucuti n’umuntu usanzwe ntibyikora.

Bisaba kuganira no guhana umwanya. Twe rero tuganira n’Imana iyo dusenga cyangwa dusoma Bibiliya. Ese gusoma Bibiliya birakugora.

Mu by’ukuri hari igihe ushobora kuba udakunda kwiga. Abenshi, bakunda kureba televiziyo, gukina umukino (game) cyangwa kuba hamwe n’incuti zabo. Ariko niba ushaka kuba incuti y’Imana, ugomba gukurikiza ibintu byose bisabwa kugira ube incuti yayo.

Ugomba kwiga Ijambo ryayo kugira ngo wumve ibyo ikubwira. Ariko humura, kwiga Bibiliya ntibizakubera umutwaro. Hari icyo wakora kugira ngo kuyiga bigushimishe, nubwo ubusanzwe waba udakunda kwiga.

Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukugena igihe cyo gusoma Bibiliya. Igihe uzagena mtikizabe kirekire bitazakurambira. Ushobora kwiha iminota 30 ya buri munsi, ukagena n’igihe ugomba kuyisomamo.

Urugero, ukiyemeza kuyisoma iminota 30 mu gitondo, nimugoroba cyangwa ikindi gihe, bitewe n’uko ubayeho.

Kwishyiriraho igihe uzajya usoma Bibiliya ni intangiriro gusa. Gahunda yawe yo kwiyigisha nimara guhama, ushobora kuzibonera ko burya gusoma Bibiliya atari ko buri gihe byoroha.

Hari uwavuze ati:“Hari ibice byo muri Bibiliya bigoye kumva, kandi usanga kubisoma bidashishikaje.” Niba nawe wumva ari uko bimeze, ntucike intege.

Ahubwo buri gihe nujya gusoma Bibiliya, ujye ubona ko icyo ari igihe cyo gutega amatwi Imana, incuti yawe. Uko igihe kizagenda gihita, uzibonera ko kugira ngo usome Bibiliya bigushimishe kandi wumve bigufitiye akamaro, bizaterwa nawe.
Icya kabiri ni ukubyubahiriza.

Niba wiyemeje kubikora, ntukazuyaze. Ntukajye uyisoma ufite intego yo kuyirangiza gusa, ahubwo ujye uyisoma ugamije kugira icyo usigarana.

Ujye wiyemeza gufata mu mutwe inkuru wasomye, nibiba byiza wibuke aho wasomye, igice n’umurongo. Wari uzi ko n’iyo wasoma imirongo itatu, ukibuka aho yanditse n’ibyo ivuga, waba uri gukora ibyo Imana ishaka ?

Icya gatatu ni ugusenga kuko ni iby’ingenzi
Gusenga ni ukuvugana n’Imana. Ngaho nawe tekereza ukuntu gusenga ari impano ishimishije.

Ushobora gusenga Imana igihe cyose ubishatse, haba ku manywa cyangwa nijoro. Imana ihora yiteguye kudutega amatwi. Ariko ikirenze ibyo, ni uko ishaka kumva icyo ushaka kuyibwira.

Iyo ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima (Abafilipi 4:6).”

Imana yiteguye kugufasha ugakora ibyo ishaka. Wabimenya ute udasoma Bibiliya ? Nubwo mu rusengero bayigusomera, uge wibuka ko n’abigisha baba basubiramo ibyo basomye mbere. Fata umwanzuro rero uyisome uhereye uyu munsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.