× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wahombye! Ibintu 3 byatuma ukumbura indirimbo nshya "Rukundo" ya Bosco Nshuti

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Wahombye! Ibintu 3 byatuma ukumbura indirimbo nshya "Rukundo" ya Bosco Nshuti

Nyuma y’Iminsi micye asohoye indirimbo "Niyo yadukuze", Bosco Nshuti yongeye gukorera abakunzi be ibyo yabamenyereje asohora indirimbo "Rukundo".

Iyi ndirimbo ye nshya yise "Rukundo", ikubiyemo ubutumwa buhamya urukundo Kristo yakunze itorero rye, nk’uko Bosco Nshuti yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw.

Bosco Nshuti yagize ati: "Muri iyi ndirimbo nashakaga kuvuga ku rukundo rutagira akagero Kristo Yesu yadukunze, ni ukuruvugaho kuko kubera ubwinshi bwarwo sinaruvuga ngo ndurangize".

Dore ibintu 3 byatuma ukumbura ndetse ukunda bihebuje indirimbo "Rukundo "

1. Ubutumwa: Rukundo, Rukundo, Ntama w’Imana watambwe, reka ngushime, ndate urukundo wankunze. Nimwumve!! Nimwumve urukundo Yesu yadukunze....Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo nziza. Ni indirimbo yandikanye ubuhanga, yateguwe neza mu myubakire yayo.

2. Ikoze mu buryo bwa Live: Ni indirimbo icurangitse neza. Abacuranzi bayihaye igihe. Ni indirimbo icurangitse hifashishijwe instruments za muzika zigezweho.

Ibyo bituma umuntu abasha kumva amajwi ayunguruye ndetse umuziki ujyanye n’imiririmbire bugatuma hasohoka produit y’amajwi ameze neza. Yakozwe mu buryo bwa Live mu gitaramo cy’amateka uyu muhanzi yakoze umwaka ushize mbere gato y’uko arushinga.

3. Ni indirimbo itarimo ibikabyo: Bosco Nshuti yakoresheje ibintu bye. Uyu muhanzi uzwiho guhanga udushya asanzwe azwiho kwirinda gukoresha injyana, amagambo, imyambarire ndetse n’imiririmbire y’abandi. Byabaye akarusho muri iyi ndirimbo.

Umuntu wese uyireba abona Bosco Nshuti na team bafatanyije birekuye mu miririmbire, muri style yihariye ndetse mu majwi atari hejuru cyane. Ntibagaragara nk’abashaka kwemeza abantu ahubwo baba bagaragara nk’abashaka kwemerwa n’Imana.

Nyir’amaso yerekwa bikeya ibindi akirebera, Ibisigaye nawe irebere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.