Uko abantu barutanwa ni ko n’ibiro byabo birutanwa. Icyakora birashoboka ko umuntu mugufi ashobora kunganya cyangwa akarusha ibiro umuremure umusumba. Abenshi ntibamenya niba bafite ibiro bikwiranye n’indeshyo cyangwa uburebure bwabo, ariko ni ibintu byoroshye.
Kugira uburebure bungana n’ibiro cyangwa ibipimo byabyo babyita BMI (Body Mass Index). Muri iyi nkuru urasobanukirwa uburyo bworoshye bwo kumenya BMI yawe, cyangwa niba uburebure bwawe buhanywe n’ibiro byawe.
Ikintu cya mbere wakora ni ugupima uburebure bwawe, warangiza ukabukuba inshuro ebyiri. Aha niba wabonye ufite uburebure bungana na metero n’ibice (santimetero) mirongo itanu, nukuba kabiri uburebure bwawe burahwana na metero eshatu, ubwo ni 3.
Icya kabiri ni ugupima ibiro byawe. Niba ufite ibiro mirongo itanu, fata bwa burebure wakubye kabiri, hanyuma ugabanye ibiro byawe. Ubwo ni ugufata ibiro byawe mirongo itanu (50) ukagabanya uburebure bukubye kabiri buhwanye na metero eshatu.
Igisubizo urabona kingana na cumi na gatandatu n’ibice bitandatu amagana (16.666666666666666666666666+). Iki gisubizo ni cyo Body Mass Index yawe, cyangwa ikigero cy’uburebure n’ibiro byawe, BMI.
Niba BMI yawe iri munsi ya cumi n’umunani n’ibice bitanu, ibiro byawe ni bike (less 18.5, not good). Urugero rw’umuntu twatanze ufite BMI ya 16.666667, rugaragaza ko afite ibiro bidahagije. Akwiriye gukora byose akabyongera.
Niba BMI yawe iri hagati y’ibice cumi n’umunani n’ibice bitanu, na makumyabiri na kane n’ibice ikenda, ibiro byawe bijyanye n’uko ureshya. (18.5-24.9 Good BMI). Ukwiriye gukomeza ubuzima urimo, ukabwishimira, wirinda kurenza no kujya munsi.
Niba BMI yawe iri hejuru ya 24.9 ni ukuvuga hagati ya makumyabiri na gatanu na mirongo itatu, ibiro byawe ni byinshi. (25-30, bad BMI). Aha nta kibazo gikomeye kirimo, icyakora usabwa kwitonda ntibikomeze kuzamuka.
Niba iri hejuru ya mirongo itatu, ufite umubyibuho ukabije (30 above, obesity). Iki gihe watangira gukora ibishoboka byose ukagabanya ibiro. Niba birenze kuri 35, nta yandi mahitamo ufite uretse ayo kwihutira gukurikiza inama zitangwa ku kibazo cy’umubyibuho ukabije bikomeye (extreme obesity).
Mu gihe ufite umubyibuho ukabije, ushobora kugana ku ivuriro cyangwa abajyanama mu by’ubuzima bakagufasha.
Itegereze aya mafoto neza agufashe kumva ibiri mu nkuru