Mu cyigisho cyiza Pastor Christian Gisanura yateguriye abasomyi ba Paradise.rw uraza kumva neza umumaro w’umuhamagaro mu Bwami bw’ Imana ndetse uraza kuwuvumbura nk’uko bamwe batanawumenya.
Ese nawe waba uzi Umuhamagaro wawe?
Uwiteka abwira Mose ati "Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye."
(Kuva 6:10;11)
Umuhamagaro wa Mose, navuga ko niwo ukomeye mu mateka y’abana b’abantu, nyuma ya Yesu. Guhangana n’Umwami Farawo uri umwe, nta ngabo, uhigwa nawe, ndetse n’abo ugiye kurokora, batakwemera?
Ariko yari yaratojwe neza kwa Farawo, kandi afitiye umutwaro ubwoko bwe. Igihe cyose utarababazwa n’ikintu, abantu, ubuzima...ntabwo uzamenya umuhamagaro wawe.
Ubuzima bwawe ni igisubizo ku kibazo runuka wigeze guhura nacyo, ni nayo mpamvu nyamukuru ufite inararibonye cyangwa impano ufite.
Nk’uko atari ku bw’impanuka Mose yisanze kwa Farawo, ni nayo mpamvu atari ku bw’impanuka wabayeho umusinzi, cyangwa indaya, cyangwa umujura, cyangwa manager ahantu, cyangwa wabayeho umucuruzi, cyangwa umusirikare, cyangwa umwana wa kanaka, umuvandimwe wa kanaka.
Ni ukugira ngo ugire uwo ubera igisubizo mu buryo bwose wakoreshwamo n’Imana. Imana yakurinze mu buzima wanyuzemo, kugira ngo izagukoreshe mu buzima bw’abantu babukirimo.
Irinde kwibagirwa aho wavuye. Icyatumye Mose abasha gukura abantu kwa Farawo, ni uko yahabaye. Nawe hari abagutegereje ngo ubakureyo. Kwumvira biruta ibitambo, subiza amaso inyuma urebe aho utegerejwe, saba Umwuka wera agushoboze kugira abo utabara.
Ahari umuhamagaro, ni naho haba amasezerano. Ukeneye kubona Imana? Reka ubuzima bwawe bube ubw’umumaro mu buzima bw’abandi.
Mu bindi bice by’ Ijambo rihindura Pastor Christian azatugezaho izindi nyigisho ndetse z’umumaro mu buzima bw’umukristo.
Shalom