× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Siloam yakomanije imitwe abantu! Ibaze ubaye utarumva "Mbona ljuru" yavugishije benshi

Category: Choirs  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali Siloam yakomanije imitwe abantu! Ibaze ubaye utarumva "Mbona ljuru" yavugishije benshi

Nyuma yo gutanga noheri muri "Mu nzu yawe" korali Siloam iri guca agahigo mu gihangano bise "Mbona ljuru".

Ubusanzwe Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paruwasi ya Gasave aha ni mu mujyi wa Kigali. Iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda.

lyi korali irimo kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi yari iherutse gushyira hanze igihangano cya Noheri nacyo kibkaba cyarabanjirijwe n’indirimbo yakunzwe cyane bise "Ndaririmba". Nayo iri mu ndirimbo zateye abantu kuvuga ndetse ikundwa cyane.

Ni bwo kuri uyu wa 9 Gashyantare 2024 humvikanye inkuru y’indirimbo nshya ya korali Siloam yiswe "Mbona ljuru". Ni indirimbo ikoze neza, iririmbitse ku buryo buteguye kandi neza, ni indirimbo imaze kurebwa n’ibihumbi 19 mu minsi itatu gusa.

Siloam choir iririmbamo abahanzi bamamaye mu muziki wa gospel nka Jado Sinza ndetse na Nshuti Bosco, bombi benda guhurira mu gitaramo "Redemption Live Concert" cyateguwe na Jado Sinza. Iki gitaramo kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

lyi Korali yatangiye ivugabutumwa mu 1992 gusa iza guhabwa izina Siloam mu mwaka 1997. Imaze kwandika izina rikomeye ku banyarwanda ndetse no hanze. Ni Korali ifite umwimerere mu ndirimbo zirimo ubuhanga ndetse n’abaririmbyi b’abahanga.

Korali Siloam ifite abaririmbyi bagera kuri 120. Ni korali imaze igihe yubaka umurimo w’Imana dore ko alubumu ya mbere y’amajwi (audio) yasohotse mu mwaka 2005 ndetse n’amashusho (Video) ya mbere yasohotse muri 2010.

Siloam choir yakoze indirimbo nziza cyane "Mbona Ijuru"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MBONA IJURU" YA SILOAM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.