Korali Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye, Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, yiteguye gukumbuza abantu Isi Nshya mu ndirimbo bise Mbona Isi Nshya.
Iyi ndirimbo izasohoka ku wa 29 Nzeri 2024. Mu kiganiro Paradise yagiranye n’Umuyobozi w’iyi Korali Elayo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024, Cyubahiro Alphonse, yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko n’abatari bake, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bwihariye bugendanye n’Igihugu Cyiza ari cyo Si Nshya.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo umwihariko ifite n’ubutumwa ifite ni ukurushaho gukumbuza abantu Igihugu cy’Ijuru mbese twese tuganamo. Ikubiyemo ubutumwa dusanga mu Byahishuwe 21 havuga iby’Ijuru Rishya n’Isi Nshya.”
Nk’uko yakomeje abisonanura, ibitero by’iyi ndirimbo bikubiyemo ubutumwa itambutsa mu buryo bwumvikana neza. Yagize ati: “Mu gitero cya mbere tugaruka ku iyerekwa rya Yohana, aho yavuze ko ibya mbere byari bikuweho hakaza ururembo rwera ari rwo Yerusalemu Nshya.
Igitero cya nyuma ni cyo kivuga ngo ‘mbega ibyishimo ndetse n’umunezero tuzabona tugeze mu Ijuru,’ nk’uko bigaragazwa n’ibitero byayo, igamije kurushaho kwereka abizera Kristo n’abataramwizera iby’Igihugu Cyiza giteganyirijwe abizera ndetse n’umunezero abizera bazakigiriramo.”
Alphonse yabwiye Paradise ko akurikije ubutumwa burimo, abantu nibayumva bazakumbura Igihugu Cyiza agira ati: “Abantu nibamara kumva iyi ndirimbo bazakumbura icyo Gihugu, kandi uko bazagikumbura ni ko bazarushaho gukora ibyo nyiracyo ari we Kristo abifuzaho, ni ukuvuga kureka icyaha.”
Icyo yasabye abakunda indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, by’umwihariko iza Korali Elayo ni iki: “Abakunda indirimbo zacu n’izamamaza Ubutumwa Bwiza bose muri rusange, iyi ndirimbo izasohoka ku Cyumweru gitaha tariki ya 29 Nzeri 2024, turabashishikariza kuzayirebera kuri Elayo Choir Cpe UR Huye.”
Ni indirimbo igiye kujya hanze nyuma y’iyitwa Ikidendezi yakunzwe ku rwego rwo hejuru. Hazaba hashize amezi abiri gusa igiye hanze, kuko yasohotse ku wa 5 Nyakanga 2024, kandi iracyakomeje kurebwa umunsi ku wundi.
Umva ubuhanga bwa Korali Elayo mu ndirimbo iheruka