× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas bakiranywe yombi i Burundi nyuma yo kuva mu gitaramo kiswe "Youth Convention"

Category: Artists  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Vestine na Dorcas bakiranywe yombi i Burundi nyuma yo kuva mu gitaramo kiswe "Youth Convention"

Abaramyi babiri Vestine na Dorcas bakiranywe ubwuzu i Bujumbura aho bafite igitaramo mu mpera z’iki cyumweru.

Dorcas na Vestine bafite igitaramo kiri mu byateguriwe gusoza umwaka wa 2023, kizaba ku itariki 23 Ukuboza, habura iminsi ibiri ngo Noheri ibe.

Mu masaha make ashize aba baramyi bageze mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi bakiranywe yombi ndetse n’ibishimo byinshi ku barundi aho bakiranwe indano bakihashyika ibyishimo byuzuye mu maso y’Abarundi. Aba baramyi bahise bakomeza muri press conference muri iki gihugu cy’u Burundi.

Iki gitaramo cya Dorcas na Vestine ni cyo gitaramo cya mbere iri tsinda ry’abahanzi babiri baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye gukorera hanze y’Igihugu cyabo cy’u Rwanda, kuko ibindi byose bakoze ari ho babikoreye gusa. Iki kizabera mu mujyi wa Bujumbura nk’uko biteganyijwe nihatagira igihinduka.

Ndetse n’abataragura amatike bakomeza kuyagura atarabashirana. Kwinjira ahasanzwe ni ibihumbi icumi, ku mafaranga y’u Rwanda. Aho bita muri VIP ni ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda naho ahitwa VVIP akaba ari ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (Regular 10,000 Frw, VIP 50,000 Frw, VVIP 100,000 Frw).

Aba bahanzi baheruka gukora igitaramo mu mwaka ushize wa 2022 ubwo bamurikaga umuzingo w’indirimbo zabo wa mbere bise ‘Nahawe Ijambo’ mu kwezi k’Ukuboza.

REBA UKO BAKIRIWE I BURUNDI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

cyizabera mukahe gace isangahe mudufashe mutubwire

Cyanditswe na: akilla empire   »   Kuwa 21/12/2023 13:23