Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Umunyamakuru Irene Murindahabi akaba umuyobozi wa M.I.E ibarizwamo Vestine na Dorcas, yatanze integuza y’indirimbo "UMUTAKA".
Umuyobozi Mukuru wa M.I.E irebera inyungu z’abahanzikazi Kamikazi Dorcas na Ishimwe Vestine, yateguje abakunzi ba Gospel ndetse n’abafana ba Vestine na Dorcas ko indirimbo yari itegerejwe na benshi ariyo "UMUTAKA" igomba gusohoka kuri uyu wa Mbere le 17 SAA 17h30 z’umugoroba.
Ni indirimbo yari itegerejwe n’abantu benshi, bitewe n’Impamvu zitandukanye. Ni nyuma y’igitaramo cyo kumurika Album ya mbere y’aba baramyi bigaruriye imitima ya benshi nanjye ndimo, kandi nawe ndabizi ko urimo ndetse na ntuza.
Iki ni igitaramo cya mbere aba bahanzi babarizwa muri MIE Empire bateguye, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 24 Ukuboza 2022, cyarushijeho kuzamura igikundiro cy’aba baramyi bazamukanye ubukaka n’ubushongore mu kuririmbira Imana binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa bwiza ndetse n’ijwi rihogoza wagira ngo batorejwe mu rukari mu gihe cyo hambere ahitwa kwa mpandahande.
Mu kiganiro gitoya Ishimwe Vestine yagiranye na Paradise.rw (Tunamushimira aba baririmbyi ko baduha amakuru n’ubwo bafite imbago batarenga bigendanye n’amasezerano bafitanye na M.I.E) kuri uyu wa Gatandatu, nyuma ya post y’integuza yashyize kuri status ye ya WhatsApp, ubwo twamubazaga igihe iyi ndirimbo izasohokera, yagize ati: "Irasohoka vuba cyane. Mukomeze kudushyigikira".
Kuri iki cyumweru yashyize kuri status ye amafoto abiri ateguza abakunzi babo ko indirimbo Umutaka izasohoka kuri uyu wa Mbere saa kumi n’imwe z’umugoroba. Iyi foto kandi yaherekejwe na Video ikubiye mu gitabo cyanditsemo indirimbo 10 zirimo icyenda ziheruka ndetse n’iya 10 itegerejwe na benshi.
Nk’umusaza w’umusesenguzi, hari impamvu eshatu nako enye mbona zizatuma iyi ndirimbo ’Umutaka’ iba inyenyeri.
1.Igikundiro aba baririmbyi basanganywe: Kuvuga Vestine na Dorcas muri Gospel ni nko kuvuga equipe ya Rayon Sports ku bakunzi ba ruhago. Kuva ku ndirimbo ya mbere "Nahawe Ijambo" kugeza ku ndirimbo ya cyenda ariyo "Isaha", ni indirimbo zarebwe cyane, ziririmbwa n’abatari bacyeya, zigishwa mu mashuri nka mpara ya 2, ndetse kuri YouTube ntayarebwe n’abantu bari munsi ya miliyoni.
2.Igitaramo cyabo cyatanze umwitangirizwa: Nyuma y’igitaramo cyabereye muri Camp Kigali, byatumye aba bahanzi bongererwa igikundiro aka rya Jambo ryo muri Bibilia rivuga ngo ’Ufite azongererwa’.
Iki gitaramo cyasize amateka akomeye muri gospel, ibinyamakuru biracyandika, Televiziyo na Radio ibihumbi n’ibihumbagiza birakivuga, Yeyeyeyeyeyeye!!!!
Amashusho y’aba bana beza barangwa n’amenyo y’urwererane ndetse n’indangagaciro za Gikristo agera hirya no hino ku isi. Iyi rero ni impamvu ikomeye izatuma iyi ndirimbo ihigishwa uruhindu ku mbuga nkoranyambaga, uwashaka yavuga ngo "Utazi Umutaka azajya abaza YouTube".
3.Umwanditsi w’umuhanga: Umuramyi w’umuhanga udashidikanywaho ndetse akaba n’umwe mu banditsi b’abahanga u Rwanda rufite mu gisata cya Gospel, Danny Mutabazi, amakuru dufitiye gihamya ni uko ari we wanditse indirimbo "UMUTAKA" n’ubwo mu kiganiro twagiranye atabitwemereye cyangwa ngo abihakane.
Mu kiganiro gito yagiranye na Paradise.rw, ubwo twamubazaga niba ariwe wanditse indirimbo "Umutaka", Danny Mutabazi yagize ati: "Aha ndifashe, amakuru nyayo muzayamenya indirimbo nimara gusohoka. Gusa amakuru dufite ni uko ariwe wayanditse".
Uyu muramyi ni we wanditse indirimbo "Isaha" imwe mu ndirimbo zanditse neza kandi ziririmbitse tugendeye ku bitekerezo byatanzwe n’abatari bakeya nyuma yo gusohoka.
4.Ni indirimbo yamamajwe cyane: Iyi ni Imwe mu ndirimbo Irene Murindahabi yateguje igihe kinini kuri social network zose akoresha, by’umwihariko kuri konti ye ya Facebook ndetse na Instagram.
Ikindi, Vestine na Dorcas muri iki kiruhuko bakoresheje imbaraga nyinshi mu guteguza iyi ndirimbo abakunzi babo, by’umwihariko abakurikira status ye ya WhatsApp.
Tubibutse ko iyi ndirimbo ari iya 10 aba baririmbyi bagiye gushyize ahagaragara. Urutonde rw’indirimbo zabo ni uru rukurikira:
1.Nahawe ijambo
2.Papa
3.Adonai
4.Ibuye
5.Simpagarara
6.Si Baali
7.Arakiza
8.Nzakomora
9.Isaha
10.Umutaka
Vestine na Dorcas bazanye indirimbo nshya bise Umutaka