Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, Misa yo kumusabira izasomerwa ku rubuga rwa Mutagatifu Petero maze ashyingurwe muri Bazilika Nkuru ya Bikira Mariya Mutagatifu.
Basilique Sancta Maria Maggiore (Bazilika Nkuru ya Bikira Mariya) izashyingurwamo Papa Fransisiko, kuri ubu ishyinguyemo aba Papa 7. Uheruka gushyingurwamo akaba ari Papa Clement wa IX wo mu 1669.
Vatikani kandi yavuze ko Papa Fransisiko yasize yishyuye amafaranga azakoreshwa mu kumushyingura anasaba ko imva ye yaba imva yoroheje itariho imitako yindi, ikazaba iri mu butaka, handitseho gusa ijambo Franciscus.
Ni mu gihe guhera mu Ijoro kuwa 21 Mata 2025, Umubiri wa Papa Fransisiko washyizwe muri Shapeli iri mu rugo yabagamo Casa Sancta Marta, bikaba biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki 23 Mata 2025, uzajyanwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero kugira ngo Abakristu bamusezereho.
Tariki ya 13 Werurwe 2013, ni bwo Kardinali Jorge Mario Bergoglio yatorewe kupa Papa wa 266 asimbuye Papa Benedict XVI wari weguye kubera intege nke. Nyuma yo gutorwa yahisemo gufata Izina rya Francis.