× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

VIDEO: Ndashimira Leta yashyize mu bikorwa ubusabe bwacu - Bishop Jolly Murenzi wazanye izina Agakiriro

Category: Pastors  »  May 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

VIDEO: Ndashimira Leta yashyize mu bikorwa ubusabe bwacu - Bishop Jolly Murenzi wazanye izina Agakiriro

Bishop Jolly Murenzi, umushumba w’itorero Life Givers Ministries rikorera mu Gakiriro muri Nyarugenge, arashimira ubuyobozi bw’igihugu kuba bwarashyize mu bikorwa iyerekwa ryagizwe n’itorero ashumbye.

Bishop Jolly Murenzi yatangaje ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na Paradise Tv ubwo umunyamakuru wacu yamusuraga mu biro bye. Kanda HANO urebe ikiganiro cyose twagiranye.

Bishop Jolly Murenzi aganira na Paradise Tv, yatangiye agira ati "Nitwa Bishop Jolly Murenzi, ndubatse, umutware wajye ni Ambassador Charles Murenzi. Nakijijwe nkiri muto nari mfite imyaka 12, nakuze numva umutima wanjye ukunze Imana".

Bishop Jolly Murenzi akomeza avuga ko yakuriye mu cyaro, ariko umubyeyi we yari akijijwe yabaga i Kampala mu gihugu cya Uganda. Yagize ati "Bwari bwa buzima bwo kujya mu rusengero ntazi iby’agakiza, Mama wanjye yari akijijwe namusanze aho yabaga i Kampala kuko nakuriye mu cyaro nagiye kubana nawe, niwe wambwiye Yesu, abwira iby’agakiza"

Yakomeje abwira umunyamakuru ko yubahaga Imana ntakore ibyaha, agira ati "Nari umwana mwiza numva ngomba kubaha Imana, sinkore ibyaha "

Yatangaje ko yakijijwe byanyabyo muwi 1998 ubwo yari ageze mu Rwanda avuye mu buhungiro. Aragira ati "Mu mwaka wa 1998 niho nakijijwe bya nyabyo, mbona Imana amaso ku maso".

Bishop Jolly Murenzi akomeza avuga ku muhamagaro we agira ati "Mu mwaka wa 1998 niho nari maze kurangiza amasomo, nize iby’ubwubatsi gukora ibisenge by’amazu, gushushanya za pula z’amazu nkajya kubakisha ni wo mwuga wanjye".

Nubwo byamusabye gukora urugendo rurerure mu gukorera Imana, yisanze ari mu muhamagaro. Ati "Nemeye gukorera Imana ntazi ko nzaba Pasitori, numvaga ntazarongorwa n’umupasiteri, mu nyumvire yanjye numvaga ari abantu batize".

Yadutangarije kandi inkomoko y’izina Agakiriro, leta yu Rwanda ikomeje gukoresha mu turere twose tw’igihugu, agira ati "Iyo numvise umuntu avuga ko hano hitwa mu Gakinjiro twarahahinduriye izina, numva mbabaye"

Yaduhishuriye ko we n’umutware we Ambasaderi Charles Murenzi bandikiye Umujyi wa Kigali hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni Protais, bamubwira ko izina Agakinjiro na Mburabutoro, byahinduka.

Bishop Jolly Murenzi hamwe na Amb. Charles Murenzi
Bishop Jolly Murenzi agira ati"Tumaze kubona ibyo byose hari mu 2004, twaranditse nubwo batadusubije, twebwe icyo twakoze kuko twakoraga kuri radiyo twavuzeho ubutumwa cyane, twabwiraga abantu ko aho turi hitwa mu Gakiriro ko mu mujyi ahahoze hitwa mu Gakinjiro no kuvuga birarema".

Akomeza avuga ko mu Rwanda ariho bita amazina meza ariko bagakora amabi. Ati "Izina ni ukurema, iyo ubyaye umwana ukamwita Umugwaneza, uba uri kurema ubugwaneza, ariko mu Rwanda niho abantu bitwaga amazina meza nyuma bagakora amabi".

Yashimiye Leta y’u Rwanda, ati "Ndashimira leta y’u Rwanda nubwo batadusubije mu nyandiko ariko bashyize mu bikorwa byaratsinze ubu nta kintu kitunezeza nko kubona ibikorwa byose byitirirwaga Agakinjiro biri kwitirirwa AGAKIRIRO, ni uko izina ryahindutse, na hano mu mujyi hitwa mu Gakiriro".

Mu gusoza iyi nkuru ntitwabura kuvuga ku mpinduka zizanwa n’itorero nk’uko Bishop Jolly Murenzi yabikomojeho agira ati "Uyu musozi twarawugangahuye, twawusengeyeho amasengesho menshi, twarazengurutse uyu mujyi wacu umurimo witorero rikora ushobora kutagaragara nkuwatangije uruganda rukora umutobe akaba ikirangirire kuba ibyo ukora bigaragarira amaso"

Yagaraje umurimo w’itorero nyirizina ati "Mbere na mbere itorero rishinzwe kuzana impinduka y’igihugu n’iy’imitima y’abanyarwanda nta wundi wahindura imitima y’abantu uretse Imana".

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BISHOP JOLLY MURENZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.