Eglise Evangélique des Amis au Rwanda yibutse abari abayoboke bayo 35 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatatu tariki 12 Mata 2023 kuri EEAR Kagarama.
Muri iki gikorwa cyabereye Kagarama, Itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda: E.E.A.R) ryari kumwe n’abakristo baryo, inshuti n’abayobozi ba Leta bari bahagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije, Monique Huss, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
Umuvugizi w’Itorero Evangélique des Amis au Rwanda (EEAR) ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa EEAR Kagarama, Pastor Mupenda Aaron, yavuze ko basanzwe bakora iki gikorwa buri mwaka cyo kwibuka abakristo babo 35 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari ubwa 6 bagikoze. Yongeyeho ko kibera mu gihugu hose mu Turere 18 bakoreramo.
EEAR yibutse abayoboke bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE MU MASHUSHO