× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uyumva aribuka ko hari ikibitsanyo cy’agaciro afite - Amasomo 4 akomeye wasigarana mu ndirimbo nshya ya Korali Itabaza

Category: Choirs  »  March 2023 »  Our Reporter

Uyumva aribuka ko hari ikibitsanyo cy'agaciro afite - Amasomo 4 akomeye wasigarana mu ndirimbo nshya ya Korali Itabaza

Ntiza amatwi nkumvise indirimbo nshya ya Korali Itabaza yitwa "Hari ubutunzi" yageze hanze mu masaha macye ashize, ikaba ikomeje kuryohera benshi.

Korali Itabaza ya ADEPR Gahogo i Muhanga, irakataje mu ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse no mu biterane by’ivugabutumwa. Indirimbo yabo nshya "Hari ubutunzi", yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bavuga ko baryohewe cyane n’iyi ndirimbo.

"Twigijwe hafi n’amaraso ye. Amen Imana ishimwe ku bw’ayo maraso". Ubu ni ubutumwa bwa Chantal Nyirarukundo yanyujije kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo. Si we gusa waryohewe, ahubwo na Niyoyankunze Norbert yanditse ati "Murakoze kuduhesha umugisha, twigijwe hafi n’amaraso ye".

Paradise.rw yaganiriye na Ntakirutimana Thacien, Umuyobi Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri korali Itabaza, tumubaza ibibazo by’amatsiko kuri iyi ndirimbo yabo nshya. Mu byo twamubajije harimo ibintu 4 uri bwumve iyi ndirimbo yasigarana nk’ubutumwa cyangwa isomo.

Mu kudusubiza, Ntakirutimana Thacien yagize ati:

1- Uwumva iyi ndirimbo aribuka ko hari ikibitsanyo cy’agaciro afite, ko hari umurage yahawe wo kuba umwana w’Imana, biramutera kwibuka uwo ari we, yibuke uko akwiye kugenda inzira yatangiye.

2- Aribuka ko hari urukundo Imana yadukunze rwatumye turi abaragwa b’ubwami bwayo biramutera kurushaho gukunda Imana.

3- Uyumva aributswa ko uko ameze atari we wabyigize ko n’agasura afite agakesha amaraso Yesu yamennye ku musaraba, bityo akomeze kuzirikana ko ari muri we hahishe ubutunzi buhebuje.

4- Kuyumva n’aho waba wari ufite ibibazo byinshi uraruhuka wumva hari ijwi riguhumuriza rikubwira ko nyuma y’ibyo uri kubona uri umuragea w’ijuru.

Korali Itabaza imaze imyaka 23 mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo dore ko yabonye izuba mu mwaka wa 2000. Ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Muhanga mu Itorero rya ADEPR Gahogo. Mu gutangira, yari igizwe n’abaririmbyi 20 gusa, ariko ubu babaye benshi cyane dore ko bagera ku 150.

Korali Itabaza ya ADEPR Gahogo ihagaze neza cyane

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "HARI UBUTUNZI" YA KORALI ITABAZA YA ADEPR GAHOGO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.