Uwarurema Joyeuse ni umuramyi ukiri muto kandi uri kuzamuka neza, akaba abarizwa mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.
Uwarurema Joyeuse (Jolie), ni umukobwa wavukiye mu karere ka Ruhango, umurenge nawo ni Ruhango ndetse akaba ari naho ubu ari kubarizwa. Asengera mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.
Kuri ubu uyu muhanzikazi yashyize hanze igihangano yise "Iherezo". Ni indirimbo irimo ubutumwa ndetse atanga ihumure ku bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru ko isi atari iwacu ahubwo hari gakondo. Akomeza avuga ko nyuma hari ubundi buzima igisigaye ari uguhanga amaso Uwiteka .
Jolie ni umuramyi ufite impano ndetse akaba amaze gushyira hanze indirimbo zigera ku 10, muri izo izifite amashusho ni eshatu (3).
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Uwarurema Joyeuse uzwi nka Jolie yagize ati: "Nkunda kuririmba cyane nabitangiye nkiri muto kugeza na n’ubu kandi biracyakomeje. Ni impano ntateze kwirengagiza cyangwa ngo nyiteshe agaciro".
Yakomeje agira ati: "Intego yanjye ni ugusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mbinyujije mu mpano nziza yo kuririmba Imana yangabiye, ngahumuriza imitima ibabaye ndetse itentebutse kuko hari ihumure nkura kuri Rurema.
Yunzemo ashimira abakunzi be agira ati: "Abakunzi banjye icyo nababwira, ndabanza kubashimira cyane Imana ibahe umugisha, icyo mbasaba ni ukumba hafi bagakurikirana ibihangano byanjye;
Bakarushaho gushyigikira umurimo w’Imana bagasangiza n’abandi ubutumwa bubirimo bugakwira ku isi hose. Kandi indirimbo zirahari ziracyaza. Ikindi tugumye gusabirana ku Mana kuko turi mu minsi mibi yanyuma y’imperuka".
Jolie ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IHEREZO" YA JOLIE
Nukuri mukobwa mwiza wahisemo neza Imana igukomereze impano pees umuhati wawe ntabwo aruwubusa kumwami