Mu minsi ishize ndetse kugeza magingo aya, hari ibiganiro birimo impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Umushumba w’Itorero Rya Zion Temple Celebration, Apostle Dr. Paul Gitwaza avuze ko Rastafarians bakorera Satani kubera ko bemera ko Haile Selassie I ari Kristo n’Imana yabo (Jah). Uwagaba Caleb yabikozeho ubushakashatsi bwimbitse.
Uwagaba Joseph Caleb ni umuvugabutumwa w’Umunyarwanda, akaba yarigishije muri Kaminuza muri Poland. Ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari kwiga amasomo amuganisha ku Mpamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) nk’uko Paradise yabitohoje. Ni umukristo wabarizwaga muri Bethesda Holy Church akiri mu Rwanda, ndetse yanabaye umujyanama w’abahanzi.
Ev Uwagaba yakoze ubushakashatsi ku iyobokamana rya Rastafari, by’umwihariko mu rwego rwo gusubiza ibitekerezo byatanzwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza, wavuze ko abari muri Rastafari basenga Satani kubera ukwemera kwabo, aho bavuga ko Haile Selassie I ari Umukiza (Jah), gukoresha imisatsi ya dreadlocks, ndetse no gukoresha ganja (ibiyobyabwenge).
Bwa mbere ubwo yari mu giterane muri Australia, Apotre Gitwaza yari yagize ati: “Icyongeyeho, nta mwana w’umuhungu ukwiriye kuririmba yambaye amarasita (dreadlocks). Ntibyemewe. Ariya marasita, ni ay’idini ryitwa Rastafari, idini rya Satani. Rero, abana babyambara batazi ibyo ari byo.”
Akimara kumva ibyo abantu banyuranye batangaje aho benshi bamunyomozaga, dore ko biri byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Apôtre Gitwaza yashimangiye ko atibeshye, ahubwo asobanura neza uko ibyo bakora bibaganisha kuri Satani kuruta uko bibayobora ku Mana.
Gitwaza yatangiye agira ati: “Ikindi, abahungu ntimugashyireho iriya misatsi ya rasta (dreadlocks). Iriya misatsi ya rasta ntimukayishyireho, kuko muri abana beza. Abarasita batangiye ryari? Batangiye ari abarakare! Ikindi mutazi, yatangijwe na nde? Rastafari, yatangijwe n’abarakare bo muri Jamayika, abenshi bari bavuye muri Kongo. Abo muri Kongo n’abo muri Gabo, uburakari bwabo ni bwo bwatangije imyizerere ya Rastafari.
Numvise abantu benshi bavuga ko ntazi Rastafari. Ndayizi cyane, cyane, cyane, mu buryo nzi ivuka ryayo, ndayizi cyane. Abitwa ba Marcus Garvey, ni bo bayitangije kugeza kuri ba Rodin. Imaze gupfa, uwongeye kuyizamura ni Bob Marley, biciye mu kuririmba.”
Mu gusubiza ku magambo ya Apotre Gitwaza avuga ko Rastafari basenga Satani kubera kubaha Haile Selassie I nk’Imana (Jah), Uwagaba Joseph Caleb yakoze ubushakashatsi buhanitse ku iyobokamana rya Rastafari. Ibyo Gitwaza yavuze byateje impaka nyinshi, kandi Caleb yumvise ko afite inshingano yo gusubiza ibyo byavuzwe, agaragaza neza imiterere y’ukuri ku iyobokamana rya Rastafari.
Mu nyandiko ye ndende yashyize ku rubuga rwe rwa www.ujcaleb.com ndetse no kuri researchgate.net, Caleb yasuzumye amateka, umuco, n’amahame y’idini bya Rastafari, yifashishije ubushakashatsi bukomeye bw’abandi bahanga.
Apotre Gitwaza yavuze ko ba Rastafari bakomoka kuri Satani kandi ko bamusenga binyuze mu myitwarire nko kuzinga imisatsi bita amarasita (dreadlocks), kunywa ganja (urumogi cyangwa cannabis), no kubona Haile Selassie nk’Imana yabo.
Ev. Caleb we yagaragaje ko gukoresha imisatsi izinze nk’ikirango cyabo, no kunywa ganja atari ibimenyetso by’ukwemera Satani, ahubwo ngo ni ibimenyetso n’imyitwarire bikomoka ku muco (identity) wa Afurika, ukwemera kwabo no kurwanya igitugu cy’ubukoloni.
Yavuze ko "imisatsi y’amarasita yerekana identite (uwo uri we) ya Rastafari no kwanga umuco w’Ubwongereza" (Chevannes, 1994), aho kuba umuhango wa Satani, kandi ko gukoresha ganja bifatwa nk’umuhango, ikintu kibafasha gusenga no kujya mu mwuka, nk’uko byanditse muri Zaburi 104:14 hagira hati; “Amereza inka ubwatsi, Ameza imboga zo kugaburira abantu, Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka.” Urwo rumogi rwaremwe n’Imana.
Caleb kandi yavuze ko Haile Selassie I abonwa nk’intumwa yasohoje imigisha ya Bibiliya, nta bwo ari Imana y’umuntu, ahubwo ukubaho kwe kwabaye ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.
Yavuze ku Byahishuwe 5:1-14, aho intare ya Yuda ivugwamo yerekeza kuri Kristo, iyo ntare ikaba yubahwa, ibyo bigatanga ishusho muri Rastafari y’uko Haile Selassie ari we ntare yo mu muryango wa Yuda yagombaga kugaruka igacungura abantu, kuko Yesu yari yaramaze gusubira mu ijuru ubwo ibi byandikwaga. Igihe yabaga umwami (Haile), bo bumva ko ari uwo Yesu wari wongeye kuvukira ku isi amuvukiyemo ngo asohoze ubuhanuzi, acungure abakolonizwaga, kandi icyo gihe bari Abirabura.
Ibyahishuwe 5:5 “Umwe muri ba bakuru arambwira ati ‘Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije. 10 Ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazīma mu isi.’”
(Hano, Abakristo bizera ukugaruka kwa Yesu kuri hafi, mu gihe Abarasitafariani bo babona ko yamaze kugaruka binyuze muri Haile, kandi uko na Yesu nyirizina yapfuye, nta gitangaza ku kuba Haile Selassie yarapfuye, kuko na we icyari kimuzanye cyo kubohora Abirabura cyari kirangiye).
Caleb yasoje avuga ko Rastafari idaharanira ubumwe bw’itsinda rimwe ry’Abirabura ngo bishyire hejuru y’abandi, ahubwo ngo ifite ubushake bwo kwimakaza ubutabera, uburinganire, no kongera gusubiza agaciro gakomeye umurage wa Afurika.
Uwagaba Joseph Caleb yabaye umwalimu muri Kaminuza yo ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Pologne yitwa ’University of Economics and Human Sciences’. Yigishaga abanyeshuri b’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n’abiga mu cya gatatu (Master’s).
Ni umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo uzwi cyane ku cyo yise "A Hundred Day in Marriage" [Iminsi 100 mu rushako] gikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima bwe. Azwiho kandi ubuhanga mu gutegura ibitaramo by’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu atuye muri Amerika hamwe n’umuryango we [umugore n’umwana umwe].
Ev Uwagaba Joseph Caleb yashyize umucyo kuri Rastafari yiswe idini ya shitani na Apotre Gitwaza
Apotre Dr Paul Gitwaza aherutse kuvuga ko atibeshye rwose kuvuga ko Rastafari basenga satani
BURI WESE ABA AFITE UKO ABYUMVA BURIYA NAWE YAKUZE YIGISHWAKO ARIDINI RYA SATANI
ARIKO NJYE SIKO MBIBONA