Umuramyi Grace Denyse yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Mbega" ivuga ku mashimwe Imana yamukoreye, yavuze imvano yo kuba yarirunduriye mu kuririmbira Imana.
Grace Danyse ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko urukundo akunda Imana no kubona ineza yayo itangaje, byamusunikiye kwiyemeza gusangiza n’abandi bantu iyo neza yayo n’ubuntu bwayo binyuze mu bihangano ari gushyira hanze.
Mu kiganiro Grace Danyse yagiranye na Paradise, yavuze ko atari byiza kumenya inkuru nziza warangiza ukayihererana. Yagize ati: "Iyi ngo ni yo yatumye niyemeza gukoresha impano naherewe ubuntu, yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nkabwira amahanga inkuru nziza y’agakiza kugira ngo bamenye Yesu Kristo."
Uyu muhanzikazi yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu bihangano bye.
Avuga ko kuririmba ari inzira akoresha mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo kugira ngo amwamamaze. Yunzemo ati “Urukundo nkunda Imana n’abantu ni byo bintera kuririmba. Ubutumwa Imana yanshyizemo ngomba kuba umuyoboro wo kubugeza ku bantu.”
Mu buzima bwe uyu muhanzi avuga ko nta kindi kintu yumva yaremewe kitari ugukorera Imana binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo, yifashishije ijwi rye ryiza.
Avuga ko kimwe mu bintu ashyize imbere, ari ugufatanya n’abahanzi Nyarwanda bagenzi be cyane bo mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana, ubundi bagakwirakwiza isi ubutumwa bwiza bw’Imana.
Kugeza ubu Grace Danyse, amaze gushyira hanze indirimbo ibyiri zifite amashusho, muri zo ndirimbo harimo iyitwa ’’Nkoraho", n’indi aherutse gushyira hanze yitwa "Mbega".
Uyu muhanzikazi ateganya ko mu myaka iri imbere, azaba ageze ku bikorwa binini mu muziki, akizera kandi ko hari benshi ubutumwa buri mu ndirimbo ze buzagirira akamaro.
Grace Denyse ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel