Atawale International Ministry ku bufatanye na Urugero Media Group bakoze igitaramo cy’amateka cyasize mu maboko meza benshi mu banyeshuli ba GS Gisozi II.
Ni igitaramo cyiswe Heal&Soul kikaba Ngarukakwezi dore ko cyahereye mu kwezi kwa 5, kikaba gikomeje kuba hagamijwe gukora ivugabutumwa rya Kristo Yesu mu rubyiruko.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Paradise.rw kizihizaga isabukuru y’umwaka 1, Bwana Arnaurd Ntamvutsa umuyobozi wa Urugero Media Group yagize ati: "Igitaramo cyitwa Heart&Soul, ni igitaramo kimaze igihe kiba cyatangiye mu kwezi kwa 5 kiba ngaruka kwezi, kigamije gukora ivugabutumwa rya Kristo murubyiruko".
Yakomeje agura ati: "Abatarizera tubabwira Yesu twizeye." Yavuzeko bari bamaze iminsi bari gukorera ibitaramo mu nsengero ariko ubu bakaba batangiye gahunda y’ibigo by’amashuri.
Yakomeje atangaza ko iki gitaramo cyagenze neza, kandi bakaba banejejwe nuko habonetse iminyago myinshi, akaba yahamije ko icyo ari cyo gitangaza gikomeye Imana yabakoreye.
Ni igitaramo cyabereye mu rusengero rwitwa The Door Christian Fellowship aho bafatanyije n’abo kuri urwo rusengero ndetse n’abanyeshuli.
Itsinda rya Kingdom of God ryigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo zirimo "Nzanuhimbaza" na "Sinzava aho uri" rikaba ryasusurukije abanyeshuli aho ryafatanyije na Korali Abatoranyijwe na korali ya GS Gisozi.
Pastor Arsene na Pastor Nsabimana Sylvin bakaba nabo bifatanyije n’aba banyeshuli mu kubagaburira amata y’umwuka adafunguye.
Urugero Media Group ni kompanyi y’ubukombe muri uru Rwanda dore ko izwiho mu bikorwa bitandukanye byo kuzamura Gospel. Izwiho gufatanya n’amazina aremereye y’abahanzi ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu gutegura ibitaramo bikomeye.
Inategura igikorwa cyiswe "Urugero Music Talent" kikaba igikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2016 kigamije kuzamura impano yo kuririmba KU bakiri bato.
Hateguwe irushanwa ryatumye hamenyekana impano zirimo Serukiza Ingabire Sianna, icyo gihe wari ufite imyaka 10 wegukanye iri rushanwa ndetse n’umuvandimwe we Serukiza Esther aba uwa 2 aba bombi bakaba abana ba Apotre Serukiza Sosthene.
Ku bufatanye na Anointed Vessels, hateguwe igitaramo cyiswe "Uri Mwiza Mana" cyabaye mu mwaka wa 2014. Ni kimwe mu bitaramo by’amateka byabaye muri uwo mwaka.
Mu gihe cyo gusoza umwaka w’amashuli, Urugero Media Group yiyemeje kumara abanyeshuli imbeho mu gitaramo cyitwa "Welcome Vacancies" aho abanyeshuli bahabwa ikaze bakifatanya n’abahanzi b’ibyamamare mu kuramya no guhimbaza Imana.
Abanyeshuri bakiriye agakiza bava mu nzira y’igihogere
Iki gitaramo cyitwa Heart&Soul cyahembuye imitima ya benshi