× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Atawale International Ministry, Urugero Media Group na Remera Miracle Center bateguye igitaramo "Heart and Soul"

Category: Ministry  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Atawale International Ministry, Urugero Media Group na Remera Miracle Center bateguye igitaramo "Heart and Soul"

Atawale International Ministry ku bufatanya na Urugero Media Group ndetse na Remera Miracle center bateguye igitaramo ngaruka kwezi cyitwa Heart and Soul.

Iki gitaramo kikaba gifite intego y’ivugabutumwa cyane cyane murubyiruko ruri hanze y’itorero ariko bihereye murusengero kugirango haboneka imbaraga zijya kubwiriza urubyiruko rudaterana.

Iyi gahunda ya Heart and Soul igiye kuba ngaruka kwezi, ikazajya ikorwa muburyo butandukanye urubyiruko rwisangamo, kuri ino nshuro izaba taliki ya 2/7/2023 I Remera kuri Miracle center.

Abahanzi bazitabira Heart and Soul ni Merci Nina, Emmy Vox , Sharon, TLC dancing Family ndetse na TLC Worship Team nk’uko abateguye iki gitaramo babitangarije Paradise.rw

Insanganyamatsiko iragira iti "Kuba mu mahema y’Uwiteka". Umuvugabutumwa uzabwiriza ni Pastor Arsene Manzi. Abantu bose barararitswe na cyane ko kwinjira ari ubuntu.

Igitaramo Heart and Soul kizajya kiba buri mwaka
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUKUNZI" YA SHARON GATETE UZARIRIMBA MU GITARAMO HEART AND SOUL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.