Atawale International Ministry ku bufatanya na Urugero Media Group ndetse na Remera Miracle center bateguye igitaramo ngaruka kwezi cyitwa Heart and Soul.
Iki gitaramo kikaba gifite intego y’ivugabutumwa cyane cyane murubyiruko ruri hanze y’itorero ariko bihereye murusengero kugirango haboneka imbaraga zijya kubwiriza urubyiruko rudaterana.
Iyi gahunda ya Heart and Soul igiye kuba ngaruka kwezi, ikazajya ikorwa muburyo butandukanye urubyiruko rwisangamo, kuri ino nshuro izaba taliki ya 2/7/2023 I Remera kuri Miracle center.
Abahanzi bazitabira Heart and Soul ni Merci Nina, Emmy Vox , Sharon, TLC dancing Family ndetse na TLC Worship Team nk’uko abateguye iki gitaramo babitangarije Paradise.rw
Insanganyamatsiko iragira iti "Kuba mu mahema y’Uwiteka". Umuvugabutumwa uzabwiriza ni Pastor Arsene Manzi. Abantu bose barararitswe na cyane ko kwinjira ari ubuntu.
Igitaramo Heart and Soul kizajya kiba buri mwaka
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUKUNZI" YA SHARON GATETE UZARIRIMBA MU GITARAMO HEART AND SOUL