× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo wamenya kuri Yubile y’imyaka 50 y’ivugururwa rya Roho Mutagatifu mu Rwanda

Category: Ministry  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibyo wamenya kuri Yubile y'imyaka 50 y'ivugururwa rya Roho Mutagatifu mu Rwanda

Kuri uyu wa 16 Kamena 2024 mu Rwanda, Kiliziya Gatolika yizihije Yubile y’imyaka 50 y’ivugururwa rya Roho Mutagatifu.

Abakirisitu Gatolika bemera ko Imana igizwe n’Imana eshatu, ni ukuvuga Imana Mana, Imana Mwana (Yuzu Kirisitu) n’Imana Roho Mutagatifu, kandi buri Mana igasengwa nk’indi mu buryo bumwe cyangwa ubundi nk’uko Padiri Makuza Epimake wo muri Diyosezi ya Nyundo, akaba n’Umumisiyoneri w’Ivugururwa rya Roho Mutagatifu mu Rwanda yabisobanuye mu kiganiro yakoreye kuri Radiyo Mariya ku wa 1 Gicurasi 2024.

Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ni inkubiri y’ubwivugurure kuri Roho yatangiye mu mwaka wa 1973 mu Rwanda, ku rwego rw’isi ikaba yaratangiye nyuma y’Inama ya Vatikani ya II, ikaba yaraje muri Kiliziya Gatolika iturutse mu matorero ya Gipantekote, mu Baporotesitanti bo muri Amerika, na yo yari yaturutse mu bubyutse bwari bwabayeho mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

Muri Kiliziya Gatolika byatangiranye n’abanyeshuri 25 bigaga muri Kaminuza Gatolika ya Dukesine (Duquesne) i Pitirisiburu (Indiana) bari bamaze iminsi bibaza ku Bukirisitu bwabo. Bumvaga hari icyo babuze bigereranyije n’intumwa zahawe Roho Mutagatifu kuri Penekositi ya mbere.

Icyo gihe bafunguye amaso babona ko burya Roho Mutagatifu akorera mu bantu, agakorera muri Kiliziya, ariko ababatijwe bakaba batamwiyambaza (batangiye kumwiyambaza mu gihe mbere batamwiyambazaga kuko batari bakamusobanukiwe).

Mu mwaka wa 1967 muri Gashyantare, bakoze umwiherero wo kwiga ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, baza gusanga Roho Mutagatifu akwiriye kwiyambazwa, guhera ubwo babishyira mu bikorwa. Mu buryo butunguranye buri wese yatekereje kujya muri shapeli, bahuriramo ntawabipanze n’undi, hanyuma Roho Mutagatifu arabuzura.

Bakimara kuzuzwa Roho Mutagatifu bumvise bagize amahoro adasanzwe, batangira kuvuga indimi, barahanura, bumva buzuyemo urukundo rw’Imana. Guhera ubwo batangiye gushishikariza abandi Bakirisitu bo muri Amerika, bahereye kuri Kiliziya zabo, ko Roho Mutagatifu akwiriye kwiyambaza, bikomeza no mu bindi bihugu bikwirakwira, kugera mu wa 1973 ubwo byageraga mu Rwanda, bikaba ifatiro mu wa 1974.

Abakarisimatike batangiye guhurira hamwe, bagahabwa amavugurura yuko bakwiriye kumva Roho Muatagatifu, n’uko bakwiriye kumwiyambaza nk’Imana iba hafi y’Abakirisitu (Roho Mutagatifu yatumye bikwirakwira, uretse no mu Bakarisimatike bigera kuri bose).

Kuri iyi Yubile y’imyaka 50 ivugururwa rya Roho Mutagatifu rimaze rigeze mu Rwanda, byari ibirori. Misa yayobowe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Karidinali Antoine Kambanda, ibera mu kibanza cyaguzwe n’abagize Ivugururwa muri Roho Mutagatifu kiri muri Paruwasi Gahanga/Kigali.

Ku munsi mukuru wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Ivugururwa rya Roho Mutagatifu rimaze mu Rwanda, misa yasomewe mu kibanza cyaguzwe n’abagize Ivugururwa muri Roho Mutagatifu kiri muri Paruwasi Gahanga/Kigali.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.