× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aimé Uwimana yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya "Ku Meza y’Umwami"

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Aimé Uwimana yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya "Ku Meza y'Umwami"

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aimé Uwimana, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Ku Meza y’Umwami”, kuri 28 Ukwakira 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yafunguye umutima asobanura imvano n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yibanda ku cyubahiro cyo kwicarana na Kristo ku meza ye no gusangira ubuzima bwe burimo ubuntu n’urukundo rutagira uwo ruheza.

Aimé Uwimana avuga ko kuva mu mateka ya kera, atari buri wese wemererwaga gusangira n’umwami. Byasabaga kuba umwami yaguhaye agaciro, yagukunze cyangwa yakubashye. Ni yo mpamvu yahisemo kwita indirimbo ye Ku Meza y’Umwami, kuko Yesu yamutumiye ku meza ye atari kubera ko yari abikwiriye, ahubwo ari ukubera ubuntu bwe.

Yagize ati: “Ubuntu bwanyicaje ku meza y’umwami.” “Kristo yansangije ibyo kurya bye, yampaye ikaze, ansangiza ubuzima bwe.” Avuga ko gusangira na Kristo ari ukwakira ubuzima yaduhaye muri we, nta kindi kintu twari gukora ngo tubone ubwo butumire bwo hejuru.

Yakomeje asobanura ko impamvu yo guhamagarirwa ku meza ya Yesu ari urukundo, atari inyungu cyangwa ibindi bisabwa by’umubiri: “Iyo umuntu agutumiye utazi impamvu urashidikanya, ariko Yesu we ni ugusangira na we nta kindi agushakaho.”

Mu gitero cy’indirimbo kandi agaruka ku neza itabonwa ahandi, avuga ko Kristo atanga ubuzima bushya.

Aimé anagaruka ku butumwa bw’uko hari abumva nta cyo bakwiriye ku rukundo rwa Kristo bitewe no kwiyanga no kubura kwiyakira. Ariko akemeza ko: “Nta hantu na hamwe urukundo rwa Kristo ruhejwe, ntirubura imbaraga, kandi rutuma umuntu akura mu buzima bwe.”

Asobanura kandi ko Yesu ari rukundo rudashobora gusobanurwa n’ubwenge bw’abantu, ariko rufite imbaraga zidasanzwe zihindura ubuzima bw’umuntu wese urwakiriye.

Mu gusoza ikiganiro, Aimé Uwimana yagaragaje ko indirimbo Ku Meza y’Umwami ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Kristo yabatumiye ku meza ye kugira ngo abasangize ubuzima, ineza n’icyubahiro cy’Imana, nta kintu abasabye.

Aimé Uwimana amaze kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka” imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 3.3, “Njye Ndi Umukristo”, n’izindi nyinshi zubatse ubukristo bwa benshi mu Rwanda no hanze.

Yijeje abakunzi be ko iyi ndirimbo ari urundi rugero rw’urukundo rwa Yesu rugaragazwa mu bihangano bye, kandi ko akomeje gukora umurimo wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose.

Reba indirimbo Ku Meza y’Umwami kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.