× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Batsinda ku bufatanye n’urubyiruko ruhabarizwa bateguye igiterane kidasanzwe cyo gushima lmana

Category: Entertainment  »  July 2024 »  Alice Uwiduhaye

ADEPR Batsinda ku bufatanye n'urubyiruko ruhabarizwa bateguye igiterane kidasanzwe cyo gushima lmana

Itorero rya ADEPR Batsinda ndetse n’urubyiruko ruhakorera umurimo w’Imana, bateguye igiterane kidasanzwe.

Itorero rya ADEPR Batsinda hamwe n’umuramyi Rukundo Innocent wamenyekaniye mu itsinda rya New Melody, Korali Iriba ndetse n’ahandi henshi akora umurimo w’lmana, bateguye igiterane cyiza cy’urubyiruko cyo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ijambo dusanga muri Zaburi 103:2. Iki giterane kandi kizaba ku wa 19-21 Nyakanga 2024.

Ni igiterane kandi kizitabirwa n’amakorali atandukanye yo kuri iri torero rya Batsinda ariyo: Korali Byiringiro, Seeking for Jesus, ljwi ryimpanda, Abarindiriye na Korali Ebenezer ndetse n’Ababwirizabutumwa basizwe amavuta na Nyagasani barimo abigisha bo kuri iri torero rya Batsinda nk’umushumba uyoboye umudugudu wa Batsinda, Ayabateranya J pierre, umushumba Emmanuel by’umwihariko n’umutumirwa Ev. Joselyne Mukatete.

Iki giterane gifite umwihariko udasanzwe aho kizatangira kuwa 5 gitangijwe n’urubyiruko rwo kuri iri torero rubarizwa mu makorali atandukanye yo kuri iri torero aho rwahurijwe hamwe bagakora korali. Ku munsi wa Gatandatu hazakora korali zo kuri iri torero, akarusho ku Cyumweru nta Korali yo kuri iri torero izakora ahubwo hazakora korali y’urubyiruko rwo kuri iri torero.

Mu kiganiro na Paradise, umwe mu bateguye iki giterane Rukundo lnnocent yagize ati:"Twararebye dusanga Data yakoze ibikomeye imitima yacu iranezerwa tumaze kubitekerezaho dusanga uriya murongo ushobora kubituvugira neza pe. Noneho intego y’igiterane twahisemo gukoresha iboneka mu gitabo cya Zaburi 103:2 (MUTIMA WANJYE HIMBAZA UWITEKA NTIWIBAGIRWE IBYIZA BYOSE YAKUGIRIYE).

Yakomeje agira ati:" Kuwa 5 no kuwa 6 iki giterane kizajya gitangira saa cyenda z’ amanywa gisozwe saa mbiri z’ umugoroba(3:00-8:00Pm) . Noneho kucyumweru kizatangira saa munani kugera saa moya( 14:00-7:00 Pm) uyu munsi wo cyumweru ho hazakora korali y’urubyiruko yonyine ndetse n’ umwigisha Joselyne guturuka mu Gatenga

Rukundo Innocent umwe mu bateguye iki giterane ndetse akaba n’umuramyi mwiza wampamaye mu itsinda rizwi cyane nka New Melody ndetse na korali Iriba dore ko ari umusore uhimbaza lmana abadayimoni bagahunga.

Korali Ebenezer izitabira iki giterane

Korali Byiringiro nayo ni imwe mu makorali azakora muri iki giterane

Korali Ijwi ry’impanda nayo yiteguye neza igiterane

Korali Abarindiriye nayo yiteguye neza umunsi wigiterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.