Umukobwa wa Bishop Prof Dr Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo akaba n’imfura yabo, Christella Umutoni, yasoje Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe Amerika.
Christella Umutoni yigaga muri Kaminuza yitwa Grand Canyon University (GCA) iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari ibyishimo bikomeye kuri we na bagenzi be ubwo bashyikirizwaga impamyabumenyi zabo z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Bishop Prof Dr Fidele Masengo, Umushumba Mukuru wa CityLight Foursquare Gospel Church mu Rwanda hamwe n’umufasha we Pastor Solange Masengo ndetse na bamwe mu bana babo bagaragaye bari mu mashimwe menshi ubwo bari bari muri Amerika mu birori bya Christella Umutoni.
"Urakoze Yesu". Niyo magambo y’ishimwe Christella yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasangizaga abamukurikira inkuru nziza y’uko yasoje amasomo ya Kaminuza. Yanifashishije indirimbo "Sure Been Good" y’itsinda Elevation Worship rikunzwe cyane ku Isi dore ko rimaze guhabwa ibihembo byinshi bya Grammy Awards.
Christella Umutoni akomeje gutera intambwe ishimishije mu masomo. Mu mwaka wa 2020 ni bwo yasoje amashuri yisumbuye ahita atangira Kaminuza none mu mpera z’icyumweru gishize yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Birashoboka ko azahita akomeza muri Master’s na PhD na cyane ko akiri muto.
Umutima wa Christalla wuzuye amashimwe
Ababyeyi ba Christella Umutoni bishimiye intambwe yateye
Ubwo Christella yasozaga amashuri yisumbuye
Christella ashobora kuzavamo umukozi w’Imana ukomeye dore ko afite impano yo kubwiriza