Urwandiko rwa Pawulo ku Itorero ry’i Roma
Ubuntu n’amahoro bituruka ku Mana n’Umwami Yesu Kristo bibabeho
“Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu.” Abaroma 5:11 BYSB
TWISHIMIRE IMANA
Muri iyi si abantu bafite ibibashimisha bitandukanye; bamwe bashimishwa n’inshuti zabo, abandi bagashimishwa na bene wabo, abandi bagashimishwa n’ibyo batunze byinshi…: ARIKO TWEBWEHO TWHISHIMIRA MU MANA KUBW’ IBYO IMANA YADUHESHEJE UMWAMI WACU YESU KRISTO!
Ibi bibaho kuko dufite amahoro ku Mana, nta ntambra dufitanye n’Imana, kuko twizeye Umwana wayo Yesu Kristo waduhesheje kuzura nayo, ibyaha byacu bikaba bitakitubarwaho! Amen!
“uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, AHUBWO UMUJINYA W’IMANA UGUMA KURI WE.” Yohana 3:36 BYSB
Ufite impamvu yo kwishimira Imana, kuko nubwo wakoze ibyaha, Imana yarakubabariye ikubaraho gukiranuka utakoze, kuko wizeye igitambo kimwe rukumbi yatanze kutubera impongano y’ibyaha byacu byose! Aha ni ho tuvugira tuti IBI NI IMANA YABIKOZE KANDI NI IBITANGAZA MU MASO YACU!
Ubwo rero ibi ntibitubera impamvu yo gukiranirwa, ngo duherwe ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa: ahubwo ni ibidutera kubyuka buri munsi twizeye ko buri munsi w’inyongera ari ayandi mahirwe duhabwa kugirango turusheho gusa na Kristo, dutandukana n’isi y’ibyaha! Igihe cyose twatuye ibyaha byacu, iratubabarira, atari ukugirango tubisubiremo, ahubwo ari ukugirango duhabwe ayandi mahirwe yo kubinesha ku bwa Kristo Yesu waducunguye!
ISEZERANO
IRYO JAMBO NI IRYO KWIZERWA KANDI RIKWIRIYE KWEMERWA RWOSE, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no GUKIZA ABANYABYAHA, MURI BO NI JYE W’IMBERE.” 1 Timoteyo 1:15 BYSB
“IRYO JAMBO NI IRYO KWIZERWA KANDI RIKWIRIYE KWEMERWA RWOSE, kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane W’ABIZERA.”1 Timoteyo 4:9-10 BYSB
“MUBIGISHA KWITONDERA ibyo nababwiye BYOSE. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”” Matayo 28:20 BYSB
ISENGESHO
Saba Imana Data wa twese kuguha umutima ushikamye mu byo yavuze, ngo bitume wemera guhomba iby’isi ku bw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi ngo abe ari bwo gusa ugenderamo ukurikiza!
Ushobora kudusura kuri uru rubuga, ugasangiza inshuti n’umuryango wawe Ijambo ry’Imana. Buri munsi haba hari ikigisho gishya, SOMA BURI MUNSI, BIDASHIDIKANYWAHO URABONA UKUBOKO KW’ IMANA MU BUZIMA BWAWE.
Yesu aguhe Umugisha!
Facebook.com/ministryofunlimitedholyghost.
Fatanya natwe no ku rubuga rwa Whatsapp: https://chat.whatsapp.com/CR90btRhtJK9rhyo9o0JX2
Mukurikire n’urubuga rwa Youtube rwa MUHG, mukomeze kuhabonera n’ibindi byigisho byinshi : https://www.youtube.com/channel/UCo79blEKqn0gPVq3q7XOhrQ
Src: Ministry of Unlimited Holy Ghost