× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuyobozi wo muri Angilikani ufite inshingano muri LGBTQ+ yavugishije abarimo Mbanda

Category: Pastors  »  15 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Umuyobozi wo muri Angilikani ufite inshingano muri LGBTQ+ yavugishije abarimo Mbanda

Itorero rya Angilikani mu gihugu cya Wales ryatangaje ko ritazagira icyo rivuga ku makimbirane yavuzwe ku bijyanye n’imyumvire ku by’imibonano mpuzabitsina ya arikiyepisikopi mushya

Itorero rya Angilikani ryo muri Wales ryatangaje ko ritazagira icyo risubiza ku banenga Cherry Vann, nyuma yo gutorerwa kuba Arikiyepisikopi wa Wales. Uyu ni we mugore wa mbere uyoboye iri torero, akaba n’umuyobozi wa mbere wa LGBTQ+ mu mateka yaryo.

Umuryango mpuzamahanga Global Fellowship of Confessing Anglicans (Gafcon), uhagarariye imyemerere ya gikristu gakondo, wavuze ko itorwa rye ari “undi musumari watewe mu isanduku yo gushyinguramo gakondo ya Angilikani.”

Nyuma yo gutorwa, Bishop Vann yabwiye BBC ko itorero rikwiye guhagararira “ubwiganze n’inyurabwenge biri mu miryango yacu.”

Dr Laurent Mbanda, Arikiyepisikopi w’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa Gafcon, yavuze ko itorero rya Wales “ryemeye igitutu cy’isi gisenya ijambo ryiza ry’Imana.”

Gafcon yashinzwe mu 2008 n’abaharanira imyemerere gakondo, nyuma y’itorwa rya Gene Robinson, wabaye umwepisikopi wa mbere wavuze ko ari umutinganyi mu mujyi wa New Hampshire, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu 2003.

Iryo tsinda ryasohoye Itangazo bise irya Yeruzalemu rigamije gusubiza ku byari byarakomeje guteza impaka mu itorero rya Angilikani ku birebana n’inyigisho n’imyitwarire.

Mu byo ryamaganye harimo guha umugisha ingo z’abahuje ibitsina no guha ubwepisikopi abari mu mubano w’ubutinganyi, rivuga ko ibi “byica ububasha bw’Ibyanditswe Byera.”

Rev Canon Sarah Hildreth Osborn, umupasiteri uhagarariye umuryango wa LGBT+ muri diyosezi ya St Asaph, yavuze ko atatangajwe n’ibyatangajwe na Gafcon, ariko ko byamubabaje.

Yavuze ati: “Iyo baba babyakiriye neza, mba nari gutangara. Birambabaza kumva ko nk’itorero, ibyo twahisemo tuyobowe n’Imana bishobora kwitwa ko ari bibi.”

Yakomeje avuga ko itorero rya Wales ryafashe “icyemezo cyiza” kandi ko ari ibintu bisanzwe kubona imyitwarire n’imigenzo ya Angilikani itandukanye mu mico itandukanye.

Cherry Vann yagizwe Arikiyepisikopi wa Wales, kandi afite inshingano muri LGBT+

Cherry Vann ni we Mwepisikopi wa mbere uyoboye muri Angilikani

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.