× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuvugabutumwa Appolinaire Nshuti yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Jenny

Category: Love  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Umuvugabutumwa Appolinaire Nshuti yashyize hanze amatariki y'ubukwe bwe n'umukunzi we Jenny

Umuvugabutumwa akaba n’umuramyi mu itorero Living Word Kanombe, yateguje ubukwe bwe mu mezi ya mbere y’umwaka 2023.

Appolinaire yarI amaze igihe mu rukundo na Jenny U usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Iyi ntambwe bateye, ije mu gihe yari amaze iminsi aca amarenga y’umunyenga w’urukundo rutajenjeka.

Appolinaire yahamireie Paradise.rw ko ubukwe bwe yabusengeye igihe kirekire. Yagiza ati "Nasengeye ubukwe bwanjye ndetse mbona umwanya wo kwitegura ndetse n’umukunzi wanjye".

Akomeza avuga ko kugira Yesu wongeyeho na Jenny U azaba yuzuye kandi akwiriye. Yagize ati "Igisigaye ndabona ari ukunoza imwe mu myiteguro maze nkategereza umunsi wo gushimangira umubano wacu".

Yavuze imyato umukunzi we karahava, ati "Imana yarankundiye impa umukunzi mwiza nishimira kandi mpoza ku mutima"

Umukunzi wanjye ni impano y’akataraboneka Imana yampaye, ibyo mfite byose nta na kimwe kimuruta n’inshuti nziza ituje kandi izi guturisha umutima wanjye".

Itariki y’ubukwe bwabo iteganyijwe ku itariki ya 4 Werurwe 2023.

Appolaire Nshuti niwe wagize iyerekwa rya Rejoice Room umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, witabirwa cyane buri wa kane muri Living Word Kanombe aho akoranyiriza hamwe abaramyi n’abavugatumwa baturutse mu matorero atandukanye.

Save the date ya Appolinaire & Jenny.U

Umukunzi we Jenny usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Appolinaire Nshuti yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Jenny.U umukunzi wa Appolinaire Nshuti

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Umbana izabubakire kandi izabahe Hungu na Kobwa

Cyanditswe na: KAYONDE DEO  »   Kuwa 20/12/2022 13:31