× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhungu wa Pastor Robert Kayanja yateye ivi yambika impeta umuzungukazi yihebeye-PHOTOS

Category: Love  »  November 2022 »  Editor

Umuhungu wa Pastor Robert Kayanja yateye ivi yambika impeta umuzungukazi yihebeye-PHOTOS

Mu masaha macye ashize ni bwo umwana wa Robert Kayanja na Jessica Kayanja, yambitse impeta y’urukundo umukobwa yihebeye bamaze igihe kinini bari mu buryohe bw’urukundo.

Robert Kayanja Jr., umuhungu wa Pastor Robert Kayanja, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’intambwe ikomeye yateye mu rukundo. Agaragara ari kumwe n’umukunzi we witwa Ma mu gikorwa cyizwi nko "Gutera Ivi". Ni igikorwa cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai tariki 18.11.2022.

Pastor Robert Kayanja Se wa Robert Kayanja Jr, yanditse kuri Twitter ko atewe ishema n’intambwe umuhungu we yateye. Ati "My Big Boy @robrjk did that knee thing 💍, Congratulations Buddy! I am all in on this!!". Ugenekereje mu kinyarwanda, yanditse ati "Umuhungu wanjye mukuru yateye ivi. Turakwishimiye, ndi muri iki gikorwa wese".

Jessica Kayanja, Nyina wa Robert Kayanja Jr, yanditse kuri Facebook ubutumwa bushimira cyane umuhungu we n’umukazana wabo ku ntambwe bateye mu rukundo. Ati "This is the Lord’s doing and its marvelous in our eyes. Congratulations Robert Jr and Ma upon this milestone!".

Tugerageje mu Kinyarwanda, uyu mukozi w’Imana uri mu bagore bakunzwe cyane mu Karere mu kubwiriza neza ijambo ry’Imana, yagize ati "Ibi ni bikorwa by’Umwami Imana, kandi biratangaje mu maso yacu. Twishimiye Robert Jr na Ma kuri iyi ntambwe ikomeye!".

Robert Kayanja Jr nta kintu yigeze avuga ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa yakoresheje ibimenyetso by’urukundo. Yashyizeho amafoto ari kumwe n’umukunzi we, akurikizaho akamenyesho k’impeta n’ururabo. Ubisobanuye, bivuze ko yambitse impeta umukunzi we [urukundo rwe].

Pastor Robert Kayanja Se wa Robert Kayanja Jr, ni umupasitori ukomeye muri Uganda no mu Karere, akaba ari we washinze urusengero rwitwa Miracle Centre Cathedral, rukorera i Kampala. Ni umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Televiziyo ya Gikristo yitwa "Channel 44 Television".

Yashakanye na Jessica Kayanja mu 1992. Bafitanye abana batatu ari bo: Kristiana Kayanja, Robert Kayanja Jr. na Kirstein Kayanja. Bombi barakunzwe cyane muri Uganda no mu Karere. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’iyobokamana, ntibazibagirwa igiterane cy’imbaturamugabo Pastor Robert Kayanja yakorete i Kigali muri Stade Amahoro mu myaka yashize.

Yashyize ivi ku butaka yambika impeta umukunzi we

Yamwambitse impeta y’urukundo

Basomanye bikomeye nk’ikimenyetso cy’urukundo

Umuramyi Rene Patrick ari mu bishimiye intambwe Robert Kayanja Jr yateye

Yatereye ivi i Dubai

Baragijwe Imana ku rugendo batangiye

Bamaze igihe kinini bakundana

Umuryango wabahaye umugisha kera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.