Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, hari ibihangano biza bikaba nk’urumuri rutamurika imitima iri mu mwijima gusa, ahubwo rukayisubizamo icyizere. Indirimbo “Nari Nkuzi” ya Byukusenge Claire ni imwe muri zo.
Ku bantu bari bafite ibikomere ku mitima, bashenguwe na’gahinda, ku wa 10 Ugushyingo 2025, Claire yashyize hanze indirimbo irimo amagambo ameze nk’imiti ihenze kandi ivura indwara vuba yo muri pharmacy, aho umurwayi utabasha gutegereza service zo kwa muganga agana akavuga ikibazo cye bagahita bamuhereza iyo kumuvura.
Indirimbo Nari Nkuzi, umunezero n’ibyishimo byaturutse ku buryo yakiriwe byagaragaje ko ubuhanzi bushobora kuba umuti, kandi ubuhanzi bwa Claire bukaba buri mu byahindura ubuzima bw’abantu bukarushaho kuba bwiza.
Byukusenge Claire ubwe yemeza ko uburyo indirimbo ye yakiriwe ari gihamya idasanzwe y’uko Imana ikoresha ubuhanzi bwe mu gusana imitima. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Paradise, yavuze ko yakiriye ubutumwa bw’abafana n’abandi bakunzi b’umuziki we, bikamutera kurira amarira y’ibyishimo. Abikuye ku mutima yagize ati: “Bayakiriye neza cyane, banteye umunezero wo kumva ko ngomba kuguma muri uyu murimo nahamagariwe.”
“Nari Nkuzi” ni indirimbo igaragaza uko Imana ikunda umuntu ataranaremwa. Ni ubuhamya butanga ihumure ku bantu baba bari kunyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko imibabaro n’agahinda nta ho bihuriye no kwibagirwa n’Imana.
Claire yifuje ko iyi ndirimbo iba isoko y’ihumure ku bihebye, ati: “Ndifuza ko yajyera kuri benshi, cyane abihebye, kuko ntibaje mu isi batunguye Imana. Yabamenye itarabarema, nk’uko mbiririmba nti ‘Nakumenye kera utaraba urusoro… nari nkuzi.’”
Akarusho k’iyi ndirimbo ni uburyo yakoranywe ubuhanga mu majwi no mu mashusho. ABA Music Studio yakoze Audio nziza kandi ifite injyana yihariye, mu gihe ASAFU Studio yamufashije gukora amashusho meza. Ibi byahaye indirimbo imbaraga zo kuba nziza mu matwi ya buri wese, kandi ikagira amashusho afite igisobanuro.
Byukusenge Claire, ukomoka i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, arimo kongera kwandika izina mu muziki umaze kuba umuyoboro w’ihumure ku Banyarwanda n’abandi bakunda umuziki wa gikristo.
Abinyujije kuri YouTube Channel ye CLAIRE Official, akomeje gushyira ahagaragara ibikorwa bye byo kuririmbira Imana no gufasha abantu kuyegera.
Uburyo “Nari Nkuzi” yakiriwe byabaye isoko y’imbaraga nshya kuri uyu muhanzikazi. Ni kimwe mu bintu bimwemeza ko atari umuhanzi w’indirimbo gusa, ahubwo ko ari umukozi w’Imana washyiriweho guhagararira abakeneye ihumure ryayo binyuze mu bihangano bye.
Uko abyivugira, indirimbo ye yamufashije kurushaho kumva uburemere bw’umurimo we: gutanga ihumure, icyizere no kwereka abantu ko batari bonyine.
Byukusenge Claire yumva ijwi ry’Imana rimubwira ko akwiriye gukomeza gutanga ibyo yashyiriweho mu murimo wo kuramya.
Reba indirimbo “Nari Nkuzi” kuri YouTube
Byukusenge Claire anejejwe no kubona indirimbo ye Nari Nkuzi iba nk’imiti ya pharmacy kuri benshi