× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusizi udasobanya Tuyisenge Olivier yateguye ijoro ry’ubusizi yise "Ndi Igisigo"

Category: Artists  »  December 2023 »  Umusizi Niyigena Liza

Umusizi udasobanya Tuyisenge Olivier yateguye ijoro ry'ubusizi yise "Ndi Igisigo"

Mfura nzima turabasuhuje! Kuwa gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 umusizi Tuyisenge wamenyekanye cyane dore ko ku rutonde rw’abasizi baherutse gusohoka bari ku isonga yaje ku mwanya wa 4 muri batanu, yabateguriye igitaramo yise "Ndi Igisigo".

Mu gutumira abakunzi be yagize ati; "Mwaramutse neza mfura abakunda ubusizi ndetse n’inanga ndabatumiye kuri uyu wa gatatu muri Cocobean! Muzaze dutarame".

Mu kiganiro Umusizi Tuyisenge yagiranye na Paradise yatubwiye ko ubusizi abukomora kuri Rugira wahanze byose kandi ko inganzo yayitangiye ari umwana muto cyane, bya bindi abanyarwanda bavuga ko ari kavukanwa.

Ikindi yatubwiye ko icyo ahishiye abanyarwanda n’abanyarwandakazi ko ari ubusizi bw’umwimerere bwuje inganzi. Kandi yavuze ko abakunzi b’inanga bahishiwe abakirigitananga batandukanye kandi bazumva inanga bataherukaga kumva.

Yatubwiye kandi ko muri iki gitaramo kwinjira ari ubuntu ati: "Abanyarwanda n’abanyarwandakazi bose bazaze kuko hahishwemo byinshi byiganje nu muco wacu".

Ikindi yavuzeko ubusizi bwe atabukora nk’irushanwa ahubwo ashaka guha abana b’abanyarwanda ubusizi n’inganzo by’umwimerere.

Yagize ati: "Ubusizi bwange sinshaka kubugeza kure kuko bwahageze kera ndashaka ko umunsi napfuye bazabyiga mu mashuri, kuko ubu ngihari biragoye".

Twamubajije uko yakiriye umwanya yajeho wa 4 mu basizi bakoze neza muri 2023 atubwira ko ubusizi atabukora kugira ngo agire umwanya runaka ajyaho ahubwo ngo naho yaza ku mwanya wa nyuma azahora abikora, ati "Iby’umwanya ntacyo bimbwiye icyo ngamije ni ugutanga inganzo n’ubisizi bw’umwimerere."

Tuyisenge yabateguriye igitaramo yise "Ndi Igisigo"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.