× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev Isaie Ndayizeye yatanze inka 7 ndetse n’igikombe i Nyaruguru

Category: Pastors  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev Isaie Ndayizeye yatanze inka 7 ndetse n'igikombe i Nyaruguru

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 mu karere ka Nyaruguru habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Kuri uyu wa mbere mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze niho bateguye gusoreza iki gikorwa k’intangarugero cyari kimaze iminsi kihabera.

Ni umunsi wagaragayeho abayobozi bakomeye cyane umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Mayor wa karere ka Nyaruguru, intumwa ya MINUBUMWE, umuyobozi w’ururembo rwa Nyabisindu na Huye, abamisiyoneri 2 baturutse mu gihugu cya Suede n’abandi.

Ni igikorwa cyatangarijwemo ko ADEPR mu Rwanda yatangijwe n’abanyasuwede ndetse hagaragaye n’abapasiteri bo mu rurembo rwa Huye.
Hari Umuyobozi wa RlB, Umuyobozi w’ingabo n’uwa polisi ku rwego rw’akarere ndetse na Korali lriba.

lki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Ubumwe bwacu ishingiro ry’ubudaheranwa", iki gikorwa kibanze ku kurebera hamwe intambwe imaze kugerwaho ndetse no kureba inzitizi zaba zigihari.

MINUBUMWE yatanze abakangurambaga ifatanije n’urwego rwa ADEPR mu gutanga amahugurwa y’isanamitima ndetse n’ubwiyunge, haje guhugurwa abagera kuri 272.

Aha hagaragayemo ibyiciro dusangamo icyiciro cy’abasabye imbabazi ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abatanze imbabazi, ndetse n’ababyariye iwabo batinyutse bagasaba imbabazi imbere y’lmana n’igihugu.

Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev.lsae Ndayizeye mu ijambo rye yagize ati: "Turashimira lmana yakoresheje inkotanyi bagahagarika Jenoside ndetse turashimira lmana yaduhaye ubuyobozi bwiza:

Ndetse nkatwe ADEPR twashizeho ibikorwa byo gufasha iki gikorwa cy’urugendo rw’isanamitima n’ubudaheranwa. Hashyizweho abafashamyumvire mu Rwanda hose 243 bafasha abantu bakabasura mu ngo ndetse bafashijwe n’abashumba babo."

Hateguwe kandi n’amarushanwa y’umupira ni bwo baje guhemba ikipe y’umurenge wa Kibeho nk’ikipe ya mbere ihabwa igikombe n’ibahasha y’amafaranga. Ikipe ya kabiri yabaye umurenge wa Munini ikaba yahawe ibihumbi 150.

Haje no gutangwa inka 7 ku matsinda yahuguriwe isanamitima ndetse Ubumwe n’ubudaheranwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.