× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yasobanuye aho amarangamutima yo mu gisigo “Unziza Iki Ma?” yavuye

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia yasobanuye aho amarangamutima yo mu gisigo “Unziza Iki Ma?” yavuye

Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi ku izina rya Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise “Unziza Iki Ma?”, cyasohotse ku wa 9 Mutarama 2026.

Ni igisigo cyibanda ku mibabaro y’abana batawe n’ababyeyi babo, by’umwihariko ba mama, n’ingaruka iyo mibereho igira ku mitekerereze n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Nadia yasobanuye byimbitse impamvu igisigo cye cyuzuyemo amarangamutima akomeye y’agahinda, avuga ko ari ukuba ijwi ku bantu benshi batabona aho bavugira.

Yagize ati: “Kiriya gisigo, kigendana n’amarangamutima abantu batawe na ba mama babo baba bafite. Ni amarangamutima y’agahinda kandi gakomeye. Nasabwaga kwitwara neza mu gufata amashusho, ku buryo undeba abihuza n’ibyo mvuga, akagira amarangamutima.”

Yakomeje asobanura ko mu gufata amashusho byari bigoye kubona amarira nyakuri, kugeza ubwo habayeho ikintu kitari giteganyijwe: “Nubwo ubusanzwe mbigerageza bigakunda, mu gufata amashusho y’igisigo Unziza Iki Ma?, gukandagira mu ihwa byatumye amarira aboneka. Nakandagiye mu ihwa ndababara, birangira ndize, bihurirana n’uko n’ubundi muri ayo mashusho nagombaga kurira.”

“Unziza Iki Ma?” cyiyongera ku bindi bihangano byamugize icyamamare birimo Wisanza Ibyo Usanze, Data Nzira Iki?, Macibiri, Kibondo n’Icupa, bikaba byaratumye yigarurira imitima y’abakunzi b’ubusizi mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu musizikazi kandi ni Brand Ambassador wa Umurage Art, ishami rya Label ya TFS, aho yibanda ku guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi n’ibindi bihangano bifite ubutumwa bukomeye ku mibereho ya muntu.

Reba uko agaragaza amarangamutima mu gisigo Unziza Iki Ma? kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.