× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yahishuye aho ibisigo bye by’agahinda bihurira n’ubuzima bwe bwite

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia yahishuye aho ibisigo bye by'agahinda bihurira n'ubuzima bwe bwite

Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, yasobanuye ko ibisigo bye birimo amarangamutima akomeye, birimo n’igisigo “Unziza Iki Ma?”, bidashingira ku buzima bwe bwite.

Abantu bakunda ibisigo bya Umurizabageni Nadia batekereza ko iteka ahora agaragaza ubuzima bwe bwite, ariko yasobanuye ko ri ubuhanzi bushingiye ku kwiyumvisha imibereho y’abandi no kuba ijwi ry’abatabona aho bavugira.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Nadia yavuze ko igisigo “Unziza Iki Ma?” kimukora ku mutima cyane, kuko kigaragaza agahinda k’abana basizwe n’ababyeyi babo, cyane cyane ba mama, nubwo bitavuze ko aba ari kuvuga ku buzima bwe bwite.

Yagize ati: “Unziza Iki Ma? ni kimwe mu bisigo nakoze bindimo cyane, kuko mbasha kwiyumvisha agahinda gaterwa no gusigwa n’umubyeyi w’umumama, kuko akora byinshi mu buzima bw’umwana.”

Uyu musizikazi yasabye abantu kudakomeza kwitiranya ubutumwa buri mu bihangano bye n’imibereho ye bwite, ashimangira ko ibyo yandika ari ubuhanzi no gutekereza imimerere itandukanye y’abantu. Yagize ati: “Abantu ntibakomeze kwitiranya ibyo mvuga mu bisigo n’ubuzima bwange bwite kuko nta ho bihuriye. Biriya ni ubuhanzi, ni ugutekereza imimerere, nkaba ijwi rya rubanda batabona aho bavugira.”

Yanongeyeho ko nubwo ashobora kwandika ku gahinda k’abandi, cyangwa se wenda akaba yanakwivugaho bibaye ngombwa, ko we ubwe abanye neza na nyina, umushyigikira mu byo akora byose. Ati: “Nge mbana na mama, ndetse mushimira cyane ko anshyigikira mu byo nkora byose… Mama ndamufite, ntiyigeze anta.”

Yasoje avuga ko kuba afite mama bitamushyiriraho imipaka mu buhanzi bwe, kuko intego ye ari ugutuma sosiyete igirira impuhwe abana bafite ibikomere byo mu mutima. Yagize ati: “Ntibinshyiriraho umupaka mu mikorere yange ngo sinakora igisigo kigaragaza agahinda abatawe na ba mama babo babana na ko, kuko babaho mu buzima bukwiriye gutera abandi kubagirira impuhwe.”

“Unziza Iki Ma?” ni igisigo cyiyongera ku bindi bihangano birimo Wisanza Ibyo Usanze, Data Nzira Iki?, Macibiri, Kibondo n’Icupa.

Uyu musizikazi ukora n’akazi ko gusohora abageni mu bukwe, ni Brand Ambassador wa Umurage Art, ishami rya Label ya TFS, aho yibanda ku guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi n’ibindi bihangano bifite ubutumwa bukomeye ku mibereho ya muntu.

Reba igisigo Unziza Iki Maa? kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.