Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Umurerwa Uwimbabazi Nadia, wamamaye ku izina ry’ubusizi rya Umurizabageni Nadia, yagiranye ikiganiro na Paradise avuga ku byatuma areka ubusizi bwe.
Mu kiganiro, yagaragaje inzitizi ahura na zo mu rugendo rwe nk’umusizi, anagaragaza amarangamutima amutera kubona ubusizi nk’umwuga w’ubuzima bwe.
Uyu musizi uzwi cyane ku bisigo by’ubukwe n’iby’urukundo, ndetse n’iby’ubutumwa bukangurira urubyiruko n’abakuze kureka ibibajyana mu byago, yatanze urugero rw’ibintu 5 bishobora gutuma areka ubusizi bwe.
Umurerwa Uwimbabazi Nadia, abarizwa muri Label ya Umurage Art, ishami rya Trinity For Support (TFS), aho akora nka Brand Ambassador ushyigikira guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi.
Ku wa 21 Ugushyingo 2025, yasohoye igisigo gishya cyitwa “Wisanza Ibyo Usanze”, aho akangurira urubyiruko kwirinda imyitwarire idafite intego, cyane cyane ibishuko by’ubusambanyi n’uburara. Iki gisigo cyafatiwe amashusho i Gasanze, mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratunganyijwe na Patient Mugisha For Sure, umufatanyabikorwa we muri TFS.
Nadia ni umusizi uzwi cyane ku bisigo nka “Data Nzira Iki?”, “Icupa”, “Kibondo”, “Macibiri” n’ibindi, aho agaragaza amarangamutima y’abantu batagize amahirwe runaka mu buzima, cyangwa bababajwe n’imibereho ikarishye.
Ibyo bisigo hamwe n’uko yamenyekanye mu gusohora abageni mu bihe by’ubukwe, byamuhesheje kandi bishimangira izina ry’icyubahiro mu busizi, “Umurizabageni”, risobanura umuntu “uriza abageni.”
Mu kiganiro yagiranye na Paradise ku wa 29 Ugushyingo 2025, Nadia yavuze ibintu 5 bishobora gutuma areka ubusizi bwe, nubwo ari umusizi uri kuzamuka ufite impano idasanzwe:
1. Kuba atarabona umusaruro nk’uko abyifuza
Nadia yavuze ko rimwe na rimwe umutima we ucika intege kubera kutabona umusaruro wifuzwaga.
Yagize ati: “Ikinca intege ni uko ntarabona umusaruro nk’uko mbyifuza ngo mbe nahura n’abandi basizi bakomeye, kuba ndi kure y’aho nagakoreye ibisigo, kuba ntakora interview zihagije mu binyamakuru bitandukanye, kuko mpamya ko uko umuntu akora interview kenshi bimuha amahirwe yo kumenyekana.”
Ibi byerekana ko nubwo afite impano idasanzwe, kutabona amahirwe yo kugaragaza ubuhanga bwe ku rwego mpuzamahanga bishobora gutuma atakaza umwete yari afite mu buhanzi bwe.
2. Imbogamizi zo kuba kure zimubuza kugera ku bakunzi b’ubusizi
Umurizabageni Nadia yakomeje avuga ko kuba akiri kure y’abakunzi benshi, mu Karere ka Musanze aho akorera, dore ko nta bikorwa byinshi bizamura ubusizi bihakorerwa nk’uko bigenda mu mugi, urugero nk’ibitaramo atabasha kwitabira, bishobora kumubuza kwishimira umwuga we.
Yagize ati: “Nta nzira ihari yo kugeza ku bantu benshi ibisigo byanjye mu buryo bwa “Performance”, kandi ibyo bigira ingaruka ku marangamutima yanjye, nkumva mbuze umwete.”
Ubwo buryo bw’imbogamizi mu kumenyekana bushobora kuba ikintu cy’ingenzi cyatuma uyu musizi agira amarangamutima yo kurekera aho agejeje ubusizi bwe.
3. Kumva ko ubutumwa bwe budashimwa
Nadia yakomoje ku kuba hari ubwo yibaza niba ubutumwa bw’ubusizi bwe bugera ku bantu cyangwa bukagira icyo buhindura mu buzima bwabo.
Afite impungenge yagize ati: “Hari ubwo ntekereza nti ‘ese ibyo nanditse bifite agaciro ku bantu?’ Iyo umuntu abona ko ubutumwa bwe butagera ku bo bugenewe, bimuca intege.”
Ni ihurizo rikomeye ku musizi ufite umutima wo gutanga ubutumwa, kuko ubusizi bwe bugamije guhindura imibereho y’abantu b’ingeri zose, abato n’abakuze, no gufasha Abakristo gukomeza inzira batangiye.
4. Ibikomere byo mu buzima bwite bishobora guhindura amarangamutima ye
Nadia, wamenyekanye mu bisigo bikubiyemo amarangamutima y’abana batagize amahirwe runaka arimo kurerwa na ba se nko muri Data Nzira Iki?, kubura ba nyina bakiri bato nko muri Macibiri…., yatanze urugero ku buryo ibikomere byo mu buzima bwe bwite bishobora kumubuza gukomeza ubusizi.
Ababaye cyane amarira ari hafi, yagize ati: “Hari igihe amarangamutima yanjye, ibikomere n’ububabare bwange, bintera kwibaza niba nshobora gukomeza guhoza abandi amarira, nanjye nananiwe gufata ayange.”
Ibi byerekana ko kuba umusizi wumva cyane ibibazo n’ububabare bw’abandi akagira icyo abafasha we agihanganye n’ibindi bibazo bishobora kumuca intege mu mwuga we, uretse ko ku rundi ruhande binamukomeza, bikamutera imbaraga zo gukomeza kubafasha. Yatangaje ko ari byo bituma atareka ubusizi bwe, kuko hari abamwandikira bamubwira ko yababereye umugisha.
5. Kwitakariza icyizere kubera imbogamizi z’akazi n’ubuzima butoroshye
Nk’Umukristo n’umusizi wubakiye ku ndangagaciro, Nadia yagaragaje ko igihe cyose ahura n’ibibazo bitandukanye, kimwe n’imiterere y’umwuga wo gusohora ibisigo buri gihe, ubushobozi buke no kubura abamushyigikira bahagije, bishobora gutuma yibaza niba agomba gukomeza.
Ahangayitse yagize ati: “Hari igihe ntekereza niba ibyo nkora bifite agaciro, cyane cyane iyo ibyo nakoze bitagize aho bigera kandi nabishoyemo imbaraga n’amafaranga, dore ko no kuyabona biba byangoye cyane.”
Nadia ahamya ko kubona amafaranga yo gukemuza ibibazo bindi mu buzima, akongeraho gushora amafaranga mu gukora amajwi n’amashusho y’ibisigo biba bitoroshye, ko bishobora kumuca intege rimwe na rimwe. Icyakora, ntafite intego yo kureka ubusizi bwe. Yizeye ko rimwe bizagera ku bo bigenewe.
Nubwo ibyo Umurizabageni Nadia yavuze bishobora kuba impamvu z’imbogamizi cyangwa zatuma umuntu areka ubusizi, we ubwe yemeza ko atazigera areka ubusizi bwe na rimwe, kuko ari umurimo akora nk’umuhamagaro w’ubuzima bwe, kandi ijwi rye rihora rihagarariye amarangamutima y’abantu benshi batagira aho bavugira.
Reba igisigo aheruka gusohora, Wisanza Ibyo Usanze, kuri YouTube
Umurizabageni Nadia nta ntego afite yo kureka ubusizi bwe mu gihe agihumeka
Sister wange nkunda NANA urabizi neza ko mu mbaraga nzi ugira izo gucika ntazo ufite pe , rero nk’uko mbere byagenze abatari bakuzi bakakumenya ninako Nyagasani agikomeje kuduha abandi bashya Kandi One Day tuzabona ay’icyuzi twakobokeye aje ari imbumbe .
❤️❤️❤️ TURAGUNDA ❤️❤️❤️