× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurimo wo kubohora abantu imyuka mibi kuri ubu wabaye ingenzi mu ivugabutumwa

Category: Ministry  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurimo wo kubohora abantu imyuka mibi kuri ubu wabaye ingenzi mu ivugabutumwa

Pasiteri Miguel Bustillos yavuze ko umurimo wo kubohora abantu imyuka mibi (deliverance ministry) ukorwa hakurikijwe Bibiliya ushobora kuba umwe mu nkingi z’ingenzi zifasha abantu kwakira Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo muri iki gihe.

Yagaragaje ko abantu benshi muri iki gihe babayeho bafite ibibazo by’ubwoba, ibiyobyabwenge, ihungabana n’ibindi bibazo bibaremereye, nyamara rimwe na rimwe ikibazo nyamukuru kiba ari icyo mu buryo bw’umwuka.

Yibukije ko mu butumwa bwa Yesu Kristo, kubwiriza, gukiza abarwayi no kubohora ababoshywe n’imbaraga z’umwijima byagendanaga. Yavuze ko ibyo byagaragazaga ko Ubwami bw’Imana bwageze mu bantu kandi ko Yesu afite ubushobozi ku mbaraga zose z’umwijima.

Bustillos yatanze urugero rw’umuntu Yesu yabohoye imyuka mibi muri Mariko 5, nyuma akoherezwa kubwira abandi ibyo Imana yamukoreye. Yavuze ko ubuhamya bwe bwahindutse uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Yanasobanuye ko mu Byakozwe n’Intumwa 8, Filipo yabwirije abaturage b’i Samariya, maze imyuka mibi ikava mu bantu benshi ndetse abarwayi bagakira. Ibyo byatumye benshi bemera Kristo kandi umunezero uba mwinshi muri uwo mujyi.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko kubohorwa ubwabyo bidahagije, ahubwo ko bigomba gukurikirwa no kwigishwa Ijambo ry’Imana, kwihana, gusenga no kwifatanya n’itorero kugira ngo umuntu akomeze kugendera muri ubwo buzima bushya.

Yashimangiye ko umurimo wo kubohora abantu utagomba gukoreshwa nk’igikoresho cyo kwiyamamaza cyangwa gutera abantu ubwoba, ahubwo ko ugomba gukorwa mu rukundo no mu kuri kugira ngo werekane impuhwe n’ububasha bwa Yesu Kristo.

Miguel Bustillos asoza avuga ko umurimo wo kubohora abantu, iyo ukozwe neza kandi ugashingira kuri Bibiliya, udatesha agaciro Ubutumwa Bwiza ahubwo ko ubushyigikira, kuko wereka abantu ko Yesu Kristo akomeje kubohora no guhindura ubuzima bw’abamwizera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.