× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo 10 za Gospel zamenyekanishijwe na Trinity For Support (TFS) zikagera kure hashoboka

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Indirimbo 10 za Gospel zamenyekanishijwe na Trinity For Support (TFS) zikagera kure hashoboka

Mu myaka ya vuba, Trinity For Support (TFS) yabaye igicumbi cy’imbaraga nshya mu guteza imbere abahanzi ba Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, aho yamamaje indirimbo z’abahanzi batandukanye zikagera kure.

Iyi label, yashinzwe mu 2023, igamije gufasha abahanzi mu gutunganya indirimbo, gukora amashusho yazo, ndetse no kuzimenyekanisha binyuze mu mbuga nkoranyambaga z’abanyamuryango wayo na yo ubwayo, haba kuri Instagram, X, Facebook n’ahandi.

Mu gihe gito imaze, TFS yamaze kugaragaza ubushobozi mu gukora promotion y’indirimbo zafashije abahanzi gutera imbere.

Dore urutonde rw’indirimbo icumi zakozwe cyangwa zakorewe promotion na TFS, zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, hakurikijwe uko zarebwe ku rubuga rwa YouTube:

1. Ibyo Imana ikora – Muhoza Maombi afatanyije na Bigizi Gentil

Yasohotse: Ku wa 16 Nyakanga 2023
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi magana atandatu na makumyabiri n’icyenda (629k views) kuri YouTube.

2. Umwaka wose – Iyamuremye Serge

Yasohotse: Ku wa 2 Mutarama 2025
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo inani na bitandatu (86k views) kuri YouTube.

3. Umwungere mwiza – Bonke Bihozagara (Live)

Yasohotse: Ku wa 8 Nzeri 2023
Imibare: Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo irindwi n’umunani (78k views) kuri YouTube.

4. Kuboroga – Antoinette Rehema

Yasohotse: Ku wa 1 Ugushyingo 2023
Imibare: Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo irindwi na birindwi (77k views) kuri YouTube. Amashusho yayo yafatiwe i Ottawa muri Canada.

5. Ai Mana y’ukuri – Muhoza Maombi

Yasohotse: Ku wa 1 Werurwe 2024
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo itandatu na bitatu (63k views) kuri YouTube.

6. Simaragido – Antoinette Rehema

Yasohotse: Ku wa 22 Werurwe 2024
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo itanu (50+k views) kuri YouTube.

7. Agaherezo – Antoinette Rehema

Yasohotse: Ku wa 7 Nzeri 2024
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo ine na bibiri (42k views) kuri YouTube.

8. Arahamagara – Bonke Bihozagara (Live)

Yasohotse: Ku wa 10 Mutarama 2024
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi makumyabiri na bine (24k views) kuri YouTube.

9. Ibinezaneza – Antoinette Rehema

Yasohotse: Ku wa 19 Mutarama 2024
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo itatu na bibiri (32k views) kuri YouTube.

10. Amakamba – Muhoza Maombi

Yasohotse: Ku wa 22 Nzeri 2023
Imibare: Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi cumi na bibiri (12k views) kuri YouTube.

TFS nk’umuyoboro w’iterambere

Kuva yashingwa, TFS yihaye intego yo kugabanya ubucucike n’itinda ry’amashusho mu muziki wa Gospel, igatanga serivisi zinoze mu gutunganya amashusho, kuyamamaza no gufasha abahanzi kubaho mu cyubahiro cy’Imana. Kugaragaza izi ndirimbo ni igihamya cy’uko ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa.

Waba uri umuhanzi wa Gospel ushaka gutera intambwe ikomeye? TFS ni umwe mu bafatanyabikorwa bagufasha kugera kure.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.